Jya wigisha abana bawe
Babyeyi, mujye mukoresha izi nkuru mwigisha abana banyu amasomo yo muri Bibiliya
Iriburiro
Amagambo yo mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri ashobora kugufasha kurera abana bawe.
AMASOMO 1
Ibanga twishimira kumenya
Bibiliya ivuga ibanga ryihariye ryitwa “ibanga ryera.” Ese wifuza kumenya byinshi kuri iryo banga?
AMASOMO 2
Rebeka yifuzaga gushimisha Yehova
Twakora iki ngo twigane Rebeka? Soma iyi nkuru kugira ngo urusheho kumumenya.
AMASOMO 3
Rahabu yizeye Yehova
Soma iyi nkuru wumve ukuntu Rahabu n’umuryango we barokotse igihe Yeriko yarimburwaga.
AMASOMO 4
Yashimishije se na Yehova
Ni uwuhe muhigo umukobwa wa Yefuta yahiguye? Twakora iki ngo tumwigane?
AMASOMO 5
Samweli yakomeje gukora ibyiza
Wakwigana ute Samweli ukomeza gukora ibyiza nubwo abandi bantu baba bakora ibibi?
AMASOMO 6
Dawidi ntiyagize ubwoba
Soma iyi nkuru ishishikaje yo muri Bibiliya maze umenye icyatumye agira ubwo butwari.
AMASOMO 7
Ese hari igihe wumva ufite irungu n’ubwoba?
Ni iki Yehova yabwiye Eliya igihe yumvaga ari wenyine? Ibyabaye kuri Eliya bikwigisha iki?
AMASOMO 8
Yosiya yari afite incuti nziza
Bibiliya itubwira ko gukora ibyiza byagoye cyane umwana w’umuhungu witwaga Yosiya. Irebere ukuntu incuti ze zamufashije.
AMASOMO 9
Yeremiya ntiyaretse kuvuga ibyerekeye Yehova
Kuki Yeremiya yakomeje kuvuganira Imana nubwo abantu bamusekaga kandi bakamurakarira?
AMASOMO 10
Buri gihe Yesu yarumviraga
Hari igihe kumvira ababyeyi biba bitoroshye. Reba ukuntu urugero rwa Yesu rushobora kugufasha.
AMASOMO 11
Banditse inkuru zivuga ibya Yesu
Menya abantu umunani banditse Bibiliya babayeho mu gihe kimwe na Yesu kandi bakandika ubuzima bwe.
AMASOMO 12
Mwishywa wa Pawulo yari intwari
Uyu musore ukiri muto yakijije ubuzima bwa nyirarume. Yabigenje ate?
AMASOMO 13
Timoteyo yifuzaga gufasha abantu
Wakora iki kugira ngo ugire ubuzima bushimishije nk’ubwo Timoteyo yagize?
AMASOMO 14
Ubwami buzategeka isi yose
Ibintu bizaba bimeze bite igihe Yesu azaba ategeka isi? Ese wifuza kuzaba uhari?