Tangira gusoma Bibiliya
Gusoma Bibiliya bishobora kugushimisha. Dore zimwe mu nama zagufasha gutangira kuyisoma. Hitamo ingingo igushishikaje hanyuma usome imirongo yagaragajwe.
Abantu bazwi cyane n’inkuru zizwi cyane
-
Nowa n’Umwuzure: Intangiriro 6:9–9:19
-
Mose ku Nyanja Itukura: Kuva 13:17–14:31
-
Rusi na Nawomi: Rusi igice cya 1-4
-
Dawidi na Goliyati: 1 Samweli igice cya 17
-
Abigayili: 1 Samweli 25:2-35
-
Daniyeli mu rwobo rw’intare: Daniyeli igice cya 6
-
Elizabeti na Mariya: Luka igice cya 1-2
Inama zadufasha mu buzima bwacu
-
Imibereho yo mu muryango: Abefeso 5:28, 29, 33; 6:1-4
-
Ubucuti: Imigani 13:20; 17:17; 27:17
-
Isengesho: Zaburi 55:22; 62:8; 1 Yohana 5:14
-
Ikibwiriza cyo ku Musozi: Matayo igice cya 5-7
Mu gihe ukeneye ihumure . . .
-
Wacitse intege: Zaburi 23; Yesaya 41:10
-
Ufite agahinda: 2 Abakorinto 1:3, 4; 1 Petero 5:7
-
Umutimanama ugucira urubanza: Zaburi 86:5; Ezekiyeli 18:21, 22
Icyo Bibiliya ivuga ku . . .
-
Minsi y’imperuka: Matayo 24:3-14; 2 Timoteyo 3:1-5
-
Byiringiro by’igihe kizaza: Zaburi 37:10, 11, 29; Ibyahishuwe 21:3, 4
INAMA: Kugira ngo umenye imimerere imirongo tumaze kuvuga yanditswemo, uzasome igice cyose iyo mirongo irimo. Jya ukoresha imbonerahamwe ivuga ngo “Aho ngeze nsoma Bibiliya” iri ku mpera y’iki gitabo, kugira ngo ushyire akamenyetso ku gice urangije gusoma. Ishyirireho intego yo gusoma buri munsi ibice runaka bya Bibiliya byagaragajwe.