ISOMO RYA 04
Imana y’ukuri ni iyihe?
Kuva kera abantu bagiye basenga imana zitandukanye. Ariko Bibiliya ivuga ko hariho Imana imwe “ikomeye kurusha izindi mana zose” (2 Ibyo ku Ngoma 2:5). Iyo Mana ni iyihe? None se, irusha iki izindi mana zose abantu basenga? Iyo Mana yifuza ko uyimenya. None se ishaka ko uyimenyaho iki? Ibyo ni byo tugiye kureba muri iri somo.
1. Izina ry’Imana ni irihe kandi se ni iki kigaragaza ko yifuza ko turimenya?
Imana yakoresheje Bibiliya kugira ngo itubwire izina ryayo. Yaravuze iti: “Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye.” (Soma muri Yesaya 42:5, 8.) Izina “Yehova” ryavuye ku izina ry’Igiheburayo abahanga benshi bavuga ko risobanura “Ituma biba.” Yehova yifuza ko tumenya izina rye (Kuva 3:15). None se tubibwirwa n’iki? Iryo zina rye riboneka muri Bibiliya inshuro zirenga 7.000. a Izina Yehova ni iry’‘Imana y’ukuri hejuru mu ijuru no hasi ku isi.’—Gutegeka kwa Kabiri 4:39.
2. Bibiliya itwigisha iki kuri Yehova?
Bibiliya itwigisha ko abantu basenga imana nyinshi, ariko ko Yehova ari we Mana y’ukuri. Hari impamvu nyinshi zibitwemeza. Yehova ni we mutegetsi ukomeye kuruta abandi bose, kandi ni we wenyine “Usumbabyose mu isi yose.” (Soma muri Zaburi ya 83:18.) Ni Imana “Ishoborabyose” kuko ifite ubushobozi bwo gukora ibyo ishaka byose. Ni we “waremye ibintu byose,” byaba ibyo mu kirere n’ibyo ku isi (Ibyahishuwe 4:8, 11). Yehova ni we wenyine wahozeho uhereye iteka ryose, kandi azahoraho iteka.—Zaburi 90:2.
IBINDI WAMENYA
Reba aho amazina y’icyubahiro y’Imana atandukaniye n’izina ryayo bwite. Nanone uramenya ukuntu Imana yatumenyesheje izina ryayo n’impamvu yaritumenyesheje.
3. Imana ifite amazina menshi y’icyubahiro ariko izina ryayo bwite ni rimwe
Kugira ngo umenye aho izina ry’icyubahiro riba ritandukaniye n’izina bwite ry’umuntu, murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
-
Izina ry’icyubahiro, urugero nk’“Umwami,” ritandukaniye he n’izina bwite ry’Imana?
Bibiliya ivuga ko abantu basenga imana nyinshi n’abami benshi. Musome muri Zaburi ya 136:1-3, hanyuma muganire kuri iki kibazo:
-
“Imana iruta izindi mana zose” ikaba n’“Umwami w’abami,” ni iyihe?
4. Yehova yifuza ko umenya izina rye kandi ukarikoresha
Ni iki kigaragaza ko Yehova yifuza ko umenya izina rye? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
-
Ni iki kikwereka ko Yehova yifuza ko abantu bamenya izina rye?
Yehova ashaka ko abantu bakoresha izina rye. Musome mu Baroma 10:13, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:
-
Kuki tugomba gukoresha izina ry’Imana ari ryo Yehova?
-
Wumva umeze ute iyo umuntu yibutse izina ryawe, akanarivuga?
-
None se ubwo, Yehova we yumva ameze ate iyo dukoresheje izina rye?
5. Yehova yifuza ko uba inshuti ye
Umugore wo muri Kamboje witwa Soten yavuze ko kumenya izina ry’Imana byatumye “agira ibyishimo bitagereranywa.” Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
-
Kumenya izina ry’Imana byagiriye Soten akahe kamaro?
Ntushobora kuba incuti y’umuntu utazi izina rye. Musome muri Yakobo 4:8a, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:
-
Ni iki Yehova agusaba?
-
Kumenya izina ry’Imana no kurikoresha byagufasha bite kuba incuti yayo?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Imana ni Imana uko wayita kose.”
-
Ese wowe wemera ko Yehova ari izina ry’Imana?
-
Ese ushobora gusobanura impamvu Imana yifuza ko dukoresha izina ryayo?
INCAMAKE
Imana y’ukuri yitwa Yehova. Yifuza ko tumenya iryo zina ryayo kandi tukarikoresha, kugira ngo tube incuti zayo.
Ibibazo by’isubiramo
-
Yehova atandukaniye he n’izindi mana abantu basenga?
-
Kuki tugomba gukoresha izina ry’Imana?
-
Ni iki kikwemeza ko Yehova yifuza ko uba incuti ye?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Reba ibintu bitanu bitwemeza ko Imana iriho koko.
Kuki dukwiriye kwemera ko Imana yahozeho?
Menya impamvu tugomba gukoresha izina ry’Imana nubwo tutazi neza uko kera barivugaga.
Ese izina iryo ari ryo ryose twakwita Imana nta cyo ryaba ritwaye? Reba impamvu tuvuga ko ifite izina bwite rimwe gusa.
a Niba wifuza kumenya byinshi ku izina ry’Imana n’impamvu Bibiliya zimwe zarikuyemo, reba agatabo kavuga ngo: “Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana,” kuva ku ipaji ya 1 kugera ku ya 5.