Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 51

Umusirikare ukomeye n’umwana w’umukobwa

Umusirikare ukomeye n’umwana w’umukobwa

Hari umwana w’umukobwa w’Umwisirayeli wabaga mu gihugu cya kure cyane cyitwa Siriya. Abasirikare b’Abasiriya bari baramuvanye iwabo, akaba yari umuja w’umugore w’umusirikare mukuru wo muri Siriya witwaga Namani. Uwo mwana yasengaga Yehova ariko ababanaga na we bo ntibamusengaga.

Namani yari arwaye indwara y’uruhu iteye ubwoba, kandi yaramubabazaga cyane. Uwo mwana yifuzaga kumufasha rwose. Yabwiye umugore wa Namani ati: “Nzi umuntu wavura umugabo wawe. Muri Isirayeli hari umuhanuzi wa Yehova witwa Elisa. Ashobora kuvura umugabo wawe.”

Umugore wa Namani yamubwiye ibyo uwo mwana w’umukobwa yavuze. Namani yari yiteguye gukora ibishoboka byose ngo akire. Ni yo mpamvu yagiye kureba Elisa muri Isirayeli. Namani yumvaga ko Elisa ari bumwakire nk’umuntu ukomeye. Ariko Elisa ntiyaje no kumusuhuza. Ahubwo yohereje umugaragu we ngo amubwire ati: “Genda wiyuhagirire mu Ruzi rwa Yorodani inshuro zirindwi, urahita ukira.”

Namani yarababaye cyane. Yaravuze ati: “Nibwiraga ko uwo muhanuzi ari busenge Imana ye, akagenda anyuza ikiganza aharwaye, maze ngakira. None arambwiye ngo njye kwiyuhagirira mu ruzi rwo muri Isirayeli! Muri Siriya dufite inzuzi nziza kurushaho. Kuki atari zo najya kwiyuhagiriramo?” Namani yavuye kwa Elisa arakaye cyane.

Icyakora abagaragu ba Namani bamufashije gutekereza. Baramubwiye bati: “Ese ikintu cyose cyatuma ukira ntiwagikora? Uyu muhanuzi agusabye gukora ikintu cyoroshye rwose. Kuki uri kwanga kugikora?” Namani yarabumviye, ajya mu Ruzi rwa Yorodani yibiramo inshuro zirindwi. Ku nshuro ya karindwi yuburutse yakize neza. Yarishimye cyane asubira gushimira Elisa. Namani yaramubwiye ati: “Ubu noneho menye ko Yehova ari we Mana y’ukuri.” Ese utekereza ko wa mwana w’umukobwa yumvise ameze ate igihe yabonaga Namani agarutse yakize?

“Watumye abana bato n’abonka bagusingiza.”​—Matayo 21:16