ISOMO RYA 50
Yehova arwanirira Yehoshafati
Umwami w’u Buyuda witwaga Yehoshafati yasenye ibicaniro bya Bayali n’iby’ibindi bigirwamana byari mu gihugu. Yashakaga ko abantu bamenya amategeko ya Yehova. Ni yo mpamvu yohereje abatware n’Abalewi mu Buyuda bwose kugira ngo bigishe abantu amategeko ya Yehova.
Abantu bo mu bihugu byari bikikije u Buyuda batinyaga kubutera kuko bari bazi ko Yehova yari ashyigikiye ubwoko bwe. Ahubwo bazaniraga Umwami Yehoshafati amaturo. Icyakora Abamowabu, Abamoni n’abo mu karere ka Seyiri bateye Yehoshafati. Yehoshafati yari azi ko akeneye ko Yehova amufasha. Yatumyeho abagabo, abagore n’abana ngo baze i Yerusalemu, maze asengera imbere yabo ati “Yehova, ntitwatsinda utadufashije. Turakwinginze, tubwire icyo dukora.”
Yehova yashubije iryo sengesho, arababwira ati “ntimutinye. Nzabafasha. Mushinge ibirindiro, mwihagararire gusa maze murebe uko nzabakiza.” Yehova yabakijije ate?
Bukeye bwaho, Yehoshafati yatoranyije abaririmbyi abategeka kugenda imbere y’ingabo baririmba. Bavuye i Yerusalemu bagera i Tekowa, ahari kubera urugamba.
Mu gihe abaririmbyi basingizaga Yehova barangurura amajwi y’ibyishimo, Yehova na we yarabarwaniriye. Yateje urujijo mu Bamoni n’Abamowabu basubiranamo, ntiharokoka n’umwe. Icyakora Yehova yarinze abaturage b’u Buyuda n’abasirikare n’abatambyi. Abo mu bihugu byari bikikije u Buyuda bumvise ibyo Yehova yari yakoze, bamenya ko yari akirwanirira ubwoko bwe. No muri iki gihe Yehova akiza abagize ubwoko bwe mu buryo bwinshi. Icyakora ntakenera ko abantu bamufasha.
“Ntibizaba ngombwa ko murwana. Mujyeyo mushinge ibirindiro, mwihagararire gusa maze murebe uko Yehova azabakiza.”—2 Ibyo ku Ngoma 20:17