IGICE CYA 31
Yosuwa n’Abagibeyoni
Inkuru y’ibyabereye i Yeriko yageze mu bihugu byose by’i Kanani. Abami baho bafashe umwanzuro wo kwishyira hamwe kugira ngo barwanye Abisirayeli. Icyakora Abagibeyoni bo batekereje ikindi kintu bakora. Bambaye imyenda ishaje cyane basanga Yosuwa, baramubwira bati: “Duturutse mu gihugu cya kure. Twumvise ibyo Yehova yabakoreye byose muri Egiputa n’i Mowabu. None mudusezeranye ko mutazadutera, natwe tuzaba abagaragu banyu.”
Yosuwa yemeye ibyo bamubwiye abasezeranya ko atazabatera. Nyuma y’iminsi itatu, yamenye ko burya batari baturutse kure. Bari batuye hafi aho mu gihugu cy’i Kanani. Yosuwa yabajije abo Bagibeyoni ati: “Kuki mwatubeshye?” Baramusubije bati: “Twagize ubwoba. Tuzi ko Imana yanyu Yehova ari yo ibafasha kurwana. Turabinginze ntimutwice.” Yosuwa yubahirije ibyo yabasezeranyije, ntiyagira icyo abatwara.
Hashize igihe gito, abami batanu b’i Kanani n’abasirikare babo bateye Abagibeyoni. Yosuwa n’abasirikare be bagenze ijoro ryose
bagiye kubatabara. Urugamba rwatangiye mu gitondo cya kare. Abanyakanani batangiye kwiruka barahunga. Aho bahungiraga hose Yehova yabagushagaho amabuye manini y’urubura ruturutse mu ijuru. Hanyuma Yosuwa yasabye Yehova guhagarika izuba ntirirenge. Kuki yasabye Yehova guhagarika izuba kandi bitari byarigeze bibaho? Ni ukubera ko yiringiraga Yehova cyane. Izuba ntiryigeze rirenga, kugeza igihe Abisirayeli bari bamaze gutsinda abami b’Abanyakanani n’abasirikare babo.“‘Yego’ yanyu ijye iba yego, na ‘Oya’ yanyu ibe oya, kuko ibirenze ibyo bituruka kuri Satani.”—Matayo 5:37