Umutwe wa 5
Abisirayeli bambutse Inyanja Itukura, maze nyuma y’amezi abiri bagera ku Musozi wa Sinayi. Aho ni ho Yehova yagiranye na bo isezerano ry’uko bazaba abantu be bihariye. Yarabarinze kandi abaha ibintu byose bari bakeneye. Yabahaye manu yo kurya, imyenda yabo ntiyigeze isaza kandi yabatuje ahantu hari umutekano. Niba uri umubyeyi, fasha umwana wawe gusobanukirwa impamvu Yehova yahaye Abisirayeli Amategeko, ihema ryo guhuriramo n’Imana n’abatambyi. Musobanurire impamvu agomba kujya akora ibyo yiyemeje, akicisha bugufi kandi agakomeza kubera Yehova indahemuka.
IBIRIMO
IGICE CYA 23
Isezerano bagiranye na Yehova
Abisirayeli bagiranye n’Imana isezerano ryihariye igihe bari ku Musozi wa Sinayi.
IGICE CYA 24
Bishe isezerano
Igihe Mose yari yagiye guhabwa Amategeko Icumi, abantu bakoze icyaha gikomeye.
IGICE CYA 26
Abamaneko cumi na babiri
Yosuwa na Kalebu bari batandukanye n’abandi icumi bajyanye kuneka igihugu cy’i Kanani.
IGICE CYA 27
Bigometse kuri Yehova
Kora, Datani, Abiramu n’abandi bagabo 250 ntibamenye uko Yehova abona ibintu.