Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 18

Igihuru cyaka umuriro

Igihuru cyaka umuriro

Mose yamaze imyaka 40 i Midiyani. Yashatse umugore abyara n’abana. Umunsi umwe ubwo yari aragiye intama hafi y’Umusozi wa Sinayi, yabonye ikintu gitangaje. Yabonye igihuru cy’amahwa cyaka umuriro ariko ntigishye ngo gishireho. Mose yegereye icyo gihuru ngo yitegereze neza, yumva ijwi rivugira muri icyo gihuru rigira riti: “Mose! Ntiwegere hano. Kuramo inkweto kuko aho hantu uhagaze ari ahera.” Ni Yehova wamuvugishaga akoresheje umumarayika.

Mose yagize ubwoba, maze yitwikira mu maso. Iryo jwi ryaramubwiye riti: “Nabonye ukuntu Abisirayeli bababaye. Nzabakiza Abanyegiputa, mbajyane mu gihugu cyiza, kandi ni wowe uzakura abantu banjye muri Egiputa.” Ese uriyumvisha ukuntu Mose yumvise bimutunguye?

Mose yarabajije ati: “Nibambaza uwantumye, nzasubiza iki?” Imana yaramusubije iti: “Uzababwire ko Yehova Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, ari we wagutumye.” Hanyuma Mose yaravuze ati: “Abantu nibanga kwemera ibyo mbabwiye nzabigenza nte?” Yehova yahaye Mose ikimenyetso kimwizeza ko yari kumufasha. Yabwiye Mose ngo ajugunye hasi inkoni ye. Iyo nkoni yahise ihinduka inzoka. Mose yafashe umurizo w’iyo nzoka, irongera ihinduka inkoni. Yehova yaramubwiye ati: “Nukora icyo gitangaza, bazemera ko ari njye wagutumye.”

Mose yabwiye Yehova ati: “Sinzi kuvuga neza.” Yehova yaramusubije ati: “Nzakubwira icyo uzavuga, kandi nzaguha Aroni umuvandimwe wawe agufashe.” Mose amaze kumva ko Yehova yari kumufasha, yafashe umugore we n’abana be basubira muri Egiputa.

“Ntimuzahangayike mwibaza uko muzavuga cyangwa icyo muzavuga, kuko ibyo muzavuga muzabibwirwa muri uwo mwanya.”—Matayo 10:19