ISOMO RYA 21
Icyago cya cumi
Mose na we yasezeranyije Farawo ko atari kuzagaruka kumureba. Ariko mbere y’uko agenda yabwiye Farawo ati “mu gicuku, abana bose b’imfura bo mu gihugu cya Egiputa barapfa, uhereye ku mfura ya Farawo ukageza ku mfura y’umugaragu.”
Yehova yategetse Abisirayeli gutegura ifunguro ryihariye. Yarababwiye ati “mubage isekurume y’ihene cyangwa y’intama imaze umwaka umwe ivutse, amaraso yayo muyasige ku muryango w’inzu yanyu. Mwotse izo nyama, muzirishe imigati idasembuwe. Mukenyere, mwambare inkweto mwitegure kugenda. Iri joro ndabakiza.” Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu Abisirayeli bishimye?
Mu gicuku, umumarayika wa Yehova yagiye ku nzu zose zo muri Egiputa, yica umwana w’imfura wari mu nzu yose itari ifite amaraso ku muryango. Icyakora ntiyishe abari mu nzu ziriho amaraso. Buri muryango wo mu Banyegiputa, waba ukize cyangwa ukennye, wapfushije umwana. Ariko nta mwana n’umwe wo mu Bisirayeli wapfuye.
Ndetse n’umwana wa Farawo yarapfuye. Farawo yananiwe kubyihanganira, ahita abwira Mose na Aroni ati “muhaguruke muve hano. Mugende mukorere Imana yanyu. Mufate amatungo yanyu mugende!”
Abisirayeli bavuye muri Egiputa bamurikiwe n’ukwezi kw’inzora, bagenda mu matsinda bakurikije imiryango yabo. Abagabo b’Abisirayeli bari 600.000, bari kumwe n’abagore n’abana benshi. Hari n’abandi bantu benshi bajyanye na bo kugira ngo basenge Yehova. Amaherezo Abisirayeli bari babonye umudendezo!
Bagombaga kujya barya iryo funguro ryihariye buri mwaka, kugira ngo bibuke ko Yehova yabacunguye. Baryitaga Pasika.
“Iyi ni yo mpamvu yatumye nkureka ngo ugumeho, ni ukugira ngo ngaragaze imbaraga zanjye binyuze kuri wowe, kandi ngo izina ryanjye ryamamazwe mu isi yose.”—Abaroma 9:17