Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 8

Aburahamu na Sara bumviye Imana

Aburahamu na Sara bumviye Imana

Hafi y’i Babeli hari umujyi witwaga Uri. Abantu bo muri uwo mujyi basengaga ibigirwamana byinshi. Ariko hariyo umuntu witwaga Aburahamu wasengaga Yehova gusa.

Yehova yabwiye Aburahamu ati: “Va mu rugo rwawe no muri bene wanyu ujye mu gihugu nzakwereka.” Hanyuma Imana yaramusezeranyije iti: “Abazagukomokaho bazaba benshi, kandi nzaha abantu benshi bo ku isi ibintu byiza kubera wowe.”

Aburahamu yiringiye Yehova nubwo atari azi aho yari agiye kumwohereza. Aburahamu, umugore we Sara, papa wa Aburahamu witwaga Tera na Loti, papa we akaba yaravukanaga na Aburahamu, bumviye Imana, bapakira ibintu byabo maze batangira urugendo rurerure.

Aburahamu yari afite imyaka 75 igihe we n’umuryango we bageraga mu gihugu Yehova yari yaramubwiye ko azamwereka. Icyo gihugu cyitwaga Kanani. Bahageze, Imana yasezeranyije Aburahamu iti: “Iki gihugu cyose ureba, nzagiha abana bawe.” Icyakora, icyo gihe Aburahamu na Sara bari bashaje kandi nta mwana bari bafite. None se Yehova yari gukora iki ngo ibyo yasezeranyije Aburahamu bibe?

“Ukwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira akava iwabo . . . akajya mu gihugu yagombaga kuzahabwa ngo kibe umurage we. Yemeye kuva iwabo, nubwo atari azi aho agiye.”​—Abaheburayo 11:8