Umutwe wa 2
Kuki Yehova yateje umwuzure ukarimbura isi? Kuva abantu batangira kubaho, habayeho intambara. Ni intambara iri hagati y’icyiza n’ikibi. Abantu bamwe, urugero nka Adamu, Eva n’umwana wabo Kayini, bahisemo gukora ibibi. Abandi bake, urugero nka Abeli na Nowa, bahisemo gukora ibyiza. Abantu babaye babi cyane, ku buryo Yehova yarimbuye abantu bose babi bariho icyo gihe. Uyu mutwe uzadufasha kumenya ko Yehova abona ibyo duhitamo kandi ko atazemera ko ikibi kinesha icyiza.
IBIRIMO
Adamu na Eva basuzuguye Imana
Kuki igiti kimwe cyo mu busitani bwa Edeni cyari cyihariye?
Yararakaye yica umuntu
Imana yemeye ituro rya Abeli ariko ntiyishimira irya Kayini. Kayini yararakaye cyane, akora ikintu giteye ubwoba.
Inkuge ya Nowa
Abamarayika bashatse abagore, babyara abana bari bafite imbaraga zidasanzwe. Isi yari yuzuye urugomo. Nowa we yari atandukanye na bo. Yakundaga Imana kandi akayubaha.
Abantu umunani bararokotse binjira mu isi nshya
Imvura yaguye iminsi 40 n’amajoro 40 iteza Umwuzure. Nowa n’umuryango we bamaze mu nkuge umwaka urenga. Amaherezo, Imana yarababwiye ngo basohoke.