IGICE CYA 87
Yesu asangira bwa nyuma n’intumwa ze
Buri mwaka Abayahudi bizihizaga Pasika ku itariki ya 14 z’ukwezi kwitwa Nisani. Pasika yabibutsaga ko Yehova yabakijije, akabavana muri Egiputa aho bakoraga imirimo ivunanye, akabajyana mu Gihugu cy’Isezerano. Mu mwaka wa 33, Yesu n’intumwa ze bizihirije Pasika muri etaje yari i Yerusalemu. Barangije kurya, Yesu yarababwiye ati: “Umwe muri mwe agiye kungambanira.” Intumwa zarababaye cyane ziramubaza ziti: “Uwo ni nde?” Yesu yarazisubije ati: “Ni uwo ngiye guha uyu mugati.” Yawuhereje Yuda Isikariyota. Ako kanya, Yuda yahise ahaguruka arasohoka.
Nyuma yaho Yesu yarasenze, maze afata umugati awucamo ibice, awuha izindi ntumwa zari zisigaye. Arazibwira ati: “Nimurye uyu mugati. Ugereranya umubiri wanjye ugiye gutangwa ku bwanyu.” Yafashe na divayi, arongera arasenga maze ayihereza intumwa ze. Arazibwira ati: “Nimunywe iyi divayi. Igereranya amaraso yanjye azamenwa kugira ngo mubabarirwe ibyaha. Mbasezeranyije ko muzaba abami hamwe nanjye mu ijuru. Buri mwaka, mujye mukora ibintu nk’ibi munyibuka.” Kugeza n’ubu abigishwa ba Yesu buri mwaka ku itariki nk’iyo barabikora. Icyo gikorwa cyitwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.
Igihe Yesu yari amaze gusangira n’intumwa ze, zatangiye kujya impaka zishaka kumenya uwari ukomeye kuruta abandi muri zo. Ariko Yesu yarazibwiye ati: “Ukomeye kuruta abandi ni uwumva ko ameze nk’umwana muto, mbese uwumva ko yoroheje muri mwe mwese.
“Muri incuti zanjye. Nabamenyesheje ibintu byose Papa yansabye kubabwira. Ubu ngiye kujya mu ijuru kwa Papa. Muzasigara hano, kandi abantu bazamenya ko muri abigishwa banjye nimukundana. Mujye mukundana nk’uko nabakunze.”
Nyuma Yesu yasenze Yehova amusaba kurinda abigishwa be bose. Yasabye Yehova kubafasha gukorana mu mahoro. Nanone yasenze asaba ko izina rya Yehova ryezwa. Hanyuma Yesu n’intumwa ze baririmbye indirimbo zo gusingiza Yehova maze barasohoka. Haburaga igihe gito ngo Yesu bamufate.
“Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko Papa wanyu wo mu ijuru yishimiye kubaha Ubwami.”—Luka 12:32