Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 79

Yesu akora ibitangaza byinshi

Yesu akora ibitangaza byinshi

Yesu yaje ku isi kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Yehova yamuhaye umwuka wera kugira ngo akore ibitangaza, maze yereke abantu ibyo azakora mu gihe azaba ari Umwami. Yesu yakizaga indwara zose. Aho yajyaga hose, abarwayi baramusangaga akabakiza bose. Abatabona barabonaga, abatumva bakumva, abamugaye amaguru bakagenda n’ababaga baratewe n’abadayimoni akabakiza. N’iyo bakoraga ku dushumi two ku musozo w’umwenda we gusa, bahitaga bakira. Abantu baramukurikiraga aho yajyaga hose. N’iyo yabaga ashaka kuruhuka, nta we yirukanaga.

Umunsi umwe, abantu bagiye aho Yesu yabaga, bamuzaniye umugabo wari waramugaye. Ariko basanze mu nzu harimo abantu benshi babura uko binjiramo. Basenye igisenge bagicamo umwenge, bawumanuriramo uwo muntu bamugeza kuri Yesu. Yesu yabwiye uwo muntu ati: “Haguruka wigendere.” Abantu babonye atangiye kugenda baratangara cyane.

Ikindi gihe, Yesu yagiye mu mudugudu, maze abagabo icumi bari barwaye ibibembe bahagarara kure, baravuga cyane bati: “Yesu, dukize!” Muri icyo gihe, abantu babaga barwaye ibibembe ntibari bemerewe kugera aho abandi bantu bari. Yesu yarababwiye ngo bajye mu rusengero, kuko Amategeko ya Yehova yasabaga abantu bakize ibibembe kujya mu rusengero. Bakiri mu nzira bajyayo, barakize. Umwe muri abo bantu abonye ko akize, yagarutse gushimira Yesu kandi asingiza Imana. Mu bantu icumi bose bari barwaye, uwo wenyine ni we waje gushimira Yesu.

Nanone hari umugore wari umaze imyaka 12 arwaye, kandi yifuzaga gukira. Yaraje anyura mu bantu, aturuka inyuma ya Yesu akora ku mwenda we ahagana hasi, ahita akira. Yesu yarabajije ati: “Ni nde unkozeho?” Uwo mugore yagize ubwoba, maze araza amubwiza ukuri. Yesu yaramuhumurije ati: “Mukobwa, igendere amahoro.”

Umuyobozi witwaga Yayiro yinginze Yesu ati: “Ngwino iwanjye! Umwana wanjye ararembye.” Ariko uwo mwana w’umukobwa yapfuye Yesu ataragera kwa Yayiro. Yesu agezeyo, yasanze abantu benshi baje gutabara uwo muryango. Yarababwiye ati: “Mwikomeza kurira, kuko asinziriye.” Hanyuma yafashe ukuboko k’uwo mwana aravuga ati: “Mukobwa, haguruka!” Nuko ahita ahaguruka aricara, maze Yesu asaba ababyeyi be kumugaburira. Tekereza ukuntu ababyeyi b’uwo mwana bishimye cyane!

‘Imana yamusutseho umwuka wera imuha n’imbaraga, hanyuma agenda mu gihugu cyose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani bose, kubera ko Imana yari kumwe na we.’​—Ibyakozwe 10:38