Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 74

Yesu aba Mesiya

Yesu aba Mesiya

Yohana yari yarabwiye abantu ati “hari undi muntu ukomeye kundusha ugiye kuza.” Yesu amaze kugira imyaka 30 yavuye i Galilaya ajya ku ruzi rwa Yorodani aho Yohana yabatirizaga. Yesu yashakaga ko Yohana amubatiza, ariko Yohana yaramubwiye ati “si jye ugomba kukubatiza ahubwo ni wowe ugomba kumbatiza.” Yesu yabwiye Yohana ati “Yehova ashaka ko umbatiza.” Nuko bajya mu ruzi rwa Yorodani maze Yohana yibiza Yesu mu mazi.

Yesu amaze kuburuka mu mazi, yarasenze. Ijuru ryarakingutse maze umwuka w’Imana umumanukiraho umeze nk’inuma. Nuko Yehova avugira mu ijuru ati “uri Umwana wanjye nkunda; ndakwemera.”

Igihe umwuka wa Yehova wazaga kuri Yesu ni bwo yari abaye Mesiya cyangwa Kristo. Ubwo ni bwo yari agiye gutangira umurimo Yehova yamwohereje gukora ku isi.

Yesu akimara kubatizwa, yagiye mu butayu amarayo iminsi 40. Avuyeyo yagiye kureba Yohana. Igihe Yohana yamubonaga aje amusanga, yaravuze ati “dore Umwana w’Intama w’Imana ukuraho icyaha cy’isi.” Ibyo Yohana yavuze byatumye abantu bamenya ko Yesu ari we Mesiya. Ese uzi ibyabaye kuri Yesu igihe yari akiri mu butayu? Reka tubisuzume.

“Mu ijuru havugira ijwi rigira riti ‘uri Umwana wanjye nkunda; ndakwemera.’”​—Mariko 1:11