Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 64

Daniyeli mu rwobo rw’intare

Daniyeli mu rwobo rw’intare

Undi mwami wategetse Babuloni ni Dariyo w’Umumedi. Dariyo yabonye ko Daniyeli yari umuntu udasanzwe. Ibyo byatumye amugira umuyobozi w’abandi bayobozi. Abo bayobozi bagiriye Daniyeli ishyari bashaka kumwicisha. Bari bazi ko Daniyeli asenga Yehova inshuro eshatu ku munsi. Babwiye Umwami Dariyo bati: “Mwami, hashyirweho itegeko rivuga ko umuntu wese agomba kujya asenga wowe wenyine. Utazumvira iryo tegeko azajugunywe mu rwobo rwuzuyemo intare.” Dariyo yemeye ibyo bamubwiye maze asinyira iryo tegeko.

Daniyeli akimara kumva iryo tegeko, yagiye iwe apfukama imbere y’idirishya ryari rikinguye, asenga Yehova. Ba bagabo babonye ari gusenga bahita binjira mu nzu ye bamusanga asenga. Bahise bihuta bajya kubwira Dariyo bati: “Daniyeli aragusuzugura. Asenga Imana ye gatatu ku munsi.” Dariyo yakundaga Daniyeli kandi ntiyifuzaga ko apfa. Ni yo mpamvu yamaze umunsi wose atekereza icyo yakora ngo amukize. Ariko umwami na we ubwe ntiyashoboraga guhindura itegeko yari yamaze gusinya. Yabuze uko abigenza, ategeka ko bajya kujugunya Daniyeli mu rwobo rw’intare.

Muri iryo joro, Dariyo yabuze ibitotsi kubera ko yari ahangayikiye Daniyeli. Yarazindutse ajya kuri rwa rwobo, ahamagara Daniyeli ati: “Ese Imana yawe yabashije kugukiza?”

Dariyo yumvise ijwi ry’umuntu, asanga ni irya Daniyeli. Yaramusubije ati: “Yehova yohereje umumarayika abumba iminwa y’intare. Nta cyo zantwaye.” Dariyo yarishimye cyane, ategeka ko bavana Daniyeli mu rwobo rw’intare. Daniyeli yavuyemo nta igikomere na kimwe afite. Umwami yahise ategeka ati: “Abagabo bamureze, abe ari bo mujugunya mu rwobo rw’intare.” Babajugunyemo, maze intare zibasama bataragera hasi mu rwobo, zihita zibarya.

Dariyo yategetse abaturage be bose ati: “Abantu bose bagomba gutinya Imana ya Daniyeli kuko yamukijije intare.”

Ese nawe usenga Yehova buri munsi, nk’uko Daniyeli yabigenzaga?

“Yehova azi gukiza abantu bamwiyeguriye ibibagerageza.”​—2 Petero 2:9