Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ahabanza n’ibivugwamo

Ahabanza n’ibivugwamo

Zimwe mu nyigisho za Yesu zizwi cyane, uzisanga mu Kibwiriza yatangiye ku musozi wo hafi y’umujyi wa Kaperinawumu, wari hafi y’inyanja ya Galilaya. Izo nyigisho abantu benshi bakunze kwita Ikibwiriza cyo ku Musozi, zigaragara muri Bibiliya, mu gitabo cya Matayo, kuva ku gice cya 5 kugeza ku cya 7. Izo nyigisho zashyizwe muri aka gatabo kugira ngo zigufashe, nawe umenye ubwenge bwa Yesu.

  • IGICE CYA 5

    • Yesu atangira kwigishiriza ku musozi (1, 2)

    • Ibintu icyenda bitera ibyishimo (3-12)

    • Umunyu n’umucyo (13-16)

    • Yesu yaje gusohoza Amategeko (17-20)

    • Inama ku birebana n’uburakari (21-26), ubusambanyi (27-30), gutana kw’abashakanye (31, 32), indahiro (33-37), kwihorera (38-42), gukunda abanzi bacu (43-48)

  • IGICE CYA 6

    • Mwirinde gukorera ibikorwa byiza imbere y’abantu (1-4)

    • Uko dukwiriye gusenga (5-15)

      • Isengesho ry’icyitegererezo (9-13)

    • Kwigomwa kurya (16-18)

    • Ubutunzi bwo ku isi n’ubwo mu ijuru (19-24)

    • Mureke guhangayika (25-34)

      • Mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami (33)

  • IGICE CYA 7

    • Nimureke gucira abandi urubanza (1-6)

    • Mukomeze musabe, mushake kandi mukomange (7-11)

    • Uko dukwiriye gufata abandi (12)

    • Irembo rifunganye (13, 14)

    • Bazabamenyera ku bikorwa byabo (15-23)

    • Inzu yubatse ku rutare n’iyubatse ku musenyi (24-27)

    • Abantu batangajwe n’uko Yesu yigishaga (28, 29)