Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 13

Kugaragaza akamaro k’inyigisho

Kugaragaza akamaro k’inyigisho

Imigani 3:21

INSHAMAKE: Fasha abaguteze amatwi gusobanukirwa akamaro k’ibyo wigisha, kandi ubereke uko babishyira mu bikorwa.

UKO WABIGENZA:

  • Tekereza ku bo wigisha. Jya utekereza impamvu abaguteze amatwi bakeneye iyo nyigisho kandi urebe ingingo yihariye izabagirira akamaro.

  • Mu gihe utanga ikiganiro, jya wereka abaguteze amatwi icyo basabwa gukora. Kuva ugitangira ikiganiro cyawe, buri wese yagombye kumva ko ibyo wigisha bimureba. Mu gihe usesengura buri ngingo, jya ugaragaza uko yashyirwa mu bikorwa. Uge wirinda kuvuga ibintu muri rusange.