IGICE CYA 21
Yesu yagaragaje ‘ubwenge bw’Imana’
1-3. Abantu bahoze ari abaturanyi ba Yesu bakiriye bate inyigisho ze, kandi se ni iki batashoboye kumenya ku bihereranye na we?
ABARI bateze amatwi barumiwe. Icyo gihe Yesu wari ukiri muto yari ahagaze imbere yabo yigisha mu isinagogi. Bari basanzwe bamuzi kubera ko yari yarakuriye mu mujyi wabo, kandi yari yarakoze akazi k’ububaji imyaka myinshi ari kumwe na bo. Wenda Yesu yari yarafashije mu kubaka amazu bamwe muri bo babagamo, cyangwa wenda akaba ari we ubwe wari warakoze amasuka akururwa n’amatungo hamwe n’imigogo bakoreshaga mu mirima yabo. a Ariko se, ni gute bari kwemera inyigisho z’uwo muntu wari warahoze ari umubaji?
2 Abenshi mu bantu bari bateze amatwi baratangaye, barabaza bati: “Uyu muntu yakuye he ubu bwenge?” Ariko baranabajije bati: “Uyu si wa mwana w’umubaji? Mama we ntiyitwa Mariya” (Matayo 13:54-58; Mariko 6:1-3)? Ikibabaje ariko, ni uko abantu bahoze ari abaturanyi ba Yesu bibwiye bati: ‘Reka, uyu mubaji ni umuturage w’ino aha nkatwe twese.’ Nubwo ibyo yavugaga byarimo ubwenge, banze kumwemera. Ntibigeze bamenya ko ubwenge yari afite atari we bwakomokagaho.
3 Ni hehe Yesu yavanye ubwo bwenge? Yaravuze ati: “Ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’uwantumye” (Yohana 7:16). Intumwa Pawulo yavuze ko Yesu ‘yatumenyesheje ubwenge bw’Imana’ (1 Abakorinto 1:30). Ubwenge bwa Yehova bugaragara binyuriye ku Mwana we Yesu. Ibyo byari ukuri ku buryo Yesu yashoboraga kuvuga ati: “Njye na papa wo mu ijuru twunze ubumwe” (Yohana 10:30). Reka turebe ibintu bitatu Yesu yagaragajemo ‘ubwenge bw’Imana.’
Ibyo yigishaga
4. (a) Ubutumwa bwa Yesu bwibandaga ku ki, kandi se kuki ibyo byari iby’ingenzi cyane? (b) Kuki inama Yesu yatangaga buri gihe zabaga zifite akamaro?
4 Mbere na mbere, reka turebe ibyo Yesu yigishaga. Umutwe mukuru w’ubutumwa bwe wari “ubutumwa bwiza bw’ubwami” (Luka 4:43). Ibyo byari iby’ingenzi cyane bitewe n’uko Ubwami bw’Imana bwari gutuma izina rya Yehova ryezwa, bukagaragaza ko Yehova ari we Mutegetsi urangwa no gukiranuka kandi bukazanira abantu imigisha y’iteka ryose. Iyo Yesu yigishaga yanatangaga inama zirangwa n’ubwenge ku bihereranye n’ubuzima bwa buri munsi. Yagaragaje ko ari we wari “Umujyanama uhebuje” wari warahanuwe (Yesaya 9:6). Mu by’ukuri se, ni gute inama ze zitari kuba zihebuje? Yari azi neza ibikubiye mu Ijambo ry’Imana kandi asobanukiwe ibyo ishaka. Nanone yari azi uko abantu batekereza n’uko biyumva kandi yarabakundaga cyane. Bityo rero, buri gihe inama ze zabaga zifite akamaro kandi zafashaga ababaga bamuteze amatwi. Yesu yavugaga “amagambo y’ubuzima bw’iteka.” Mu by’ukuri, iyo inama ze zikurikijwe ziyobora ku gakiza.—Yohana 6:68.
5. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe Yesu yerekejeho mu Kibwiriza cyo ku Musozi?
5 Ikibwiriza cyo ku Musozi kigaragaza ukuntu inyigisho za Yesu zirimo ubwenge butagereranywa. Icyo kibwiriza cyanditswe muri Matayo 5:3–7:27, cyashoboraga gutangwa mu minota 20 gusa. Ariko kandi, inama zigikubiyemo ntizisaza. Zifite akamaro muri iki gihe nk’uko byari bimeze igihe zatangwaga ku nshuro ya mbere. Yesu yavuze ku bintu binyuranye, hakubiyemo ukuntu twanoza ubucuti tugirana n’abandi (5:23-26, 38-42; 7:1-5, 12), uko twakomeza kuba indakemwa mu birebana n’umuco (5:27-32), n’uko twagira imibereho ifite intego (6:19-24; 7:24-27). Ariko kandi, Yesu yakoze ibirenze ibyo kubwira ababaga bamuteze amatwi ibintu bihuje n’ubwenge babaga bakwiriye gukora. Yaranabigaragaje binyuriye mu kubibasobanurira, kungurana na bo ibitekerezo no kubaha ibimenyetso bigaragaza ko ibyo avuga ari ukuri.
6-8. (a) Ni izihe mpamvu Yesu yatanze zatuma twirinda guhangayika? (b) Ni iki kigaragaza ko inama Yesu yatanze yagaragazaga ubwenge buva mu ijuru?
6 Urugero, reka dusuzume inama irangwa n’ubwenge Yesu yatanze ku birebana n’ukuntu umuntu yahangana n’ikibazo cyo guhangayikira ibimutunga, nk’uko byavuzwe muri Matayo igice cya 6. Yesu yatugiriye inama agira ati: “Ntimukomeze guhangayika mwibaza icyo muzarya, icyo muzanywa, cyangwa icyo muzambara” (Umurongo wa 25). Ibyokurya n’imyambaro ni ibintu by’ibanze umuntu akenera, kandi birasanzwe ko umuntu ahangayikishwa no kubibona. Ariko kandi, Yesu yaravuze ati: “Ntimukomeze guhangayika.” b Kubera iki?
7 Iyumvire nawe ibisobanuro byatanzwe na Yesu. Ese ko Yehova ari we waduhaye ubuzima n’umubiri, yabura kuduha ibyokurya byo gutunga ubwo buzima n’imyenda yo kwambara? (Umurongo wa 25). Niba Imana iha inyoni ibyo zirya, ikarimbisha indabyo, izarushaho kwita ku bantu bayisenga (Umurongo wa 26, 28-30). Mu by’ukuri rero, nta mpamvu iyo ari yo yose yatuma tugira imihangayiko itari ngombwa. Guhangayika ntibishobora kongera igihe ubuzima bwacu bumara c (Umurongo wa 27). Ni gute twakwirinda imihangayiko? Yesu yatugiriye inama ikurikira: mukomeze gushyira ibyo gusenga Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yanyu. Ababigenza batyo bashobora kwiringira ko ibyo bakenera buri munsi ‘bazabihabwa’ na Se wo mu ijuru (Umurongo wa 33). Hanyuma, Yesu yatanze igitekerezo gishyize mu gaciro cyane gihereranye no kudahangayikishwa n’iby’ejo. Kuki wafatanya imihangayiko y’ejo n’iy’uyu munsi (Umurongo wa 34)? Ikindi kandi, kuki wahangayikishwa mu buryo burenze urugero n’ibintu bishobora no kutazigera bibaho? Gushyira mu bikorwa inama nk’iyo irangwa n’ubwenge bishobora kuturinda imibabaro myinshi irangwa muri iyi si yuzuye imihangayiko.
8 Uko bigaragara, inama Yesu yatanze ni ingirakamaro muri iki gihe nk’uko byari bimeze mu gihe yayitangaga, ubu hakaba hashize hafi imyaka 2.000. Ese icyo si ikimenyetso kigaragaza ubwenge buva mu ijuru? Ndetse n’inama ihebuje itanzwe n’abantu bashinzwe gutanga inama, igera aho ikaba itagihuje n’igihe, nyuma y’igihe gito igakosorwa cyangwa igasimbuzwa indi. Ariko nubwo inyigisho za Yesu zimaze igihe kirekire, na n’ubu ziracyari ingirakamaro. Ariko ibyo ntibyagombye kudutangaza, kubera ko uwo Mujyanama Uhebuje yavugaga “amagambo y’Imana.”—Yohana 3:34.
Uburyo bwe bwo kwigisha
9. Ni iki abasirikare bamwe bavuze ku bihereranye n’inyigisho za Yesu, kandi se kuki ibyo bitari ugukabya?
9 Uburyo bwa kabiri Yesu yagaragajemo ubwenge buva ku Mana, ni mu bihereranye n’uburyo bwe bwo kwigisha. Igihe kimwe, abasirikare bari boherejwe kumufata basubiyeyo batamufashe. Baravuze bati: “Nta wundi muntu twabonye wigisha neza nka we” (Yohana 7:45, 46). Ibyo ntibyari ugukabya. Mu bantu bose babayeho, Yesu ‘wakomokaga mu ijuru’ ni we wari ufite ubumenyi n’ubuhanga kuruta abantu bose babayeho (Yohana 8:23). Mu by’ukuri, nta wundi muntu washoboraga kwigisha nk’uko yigishaga. Reka dusuzume gusa uburyo bubiri bwo kwigisha bw’uwo Mwigisha w’umunyabwenge.
“Abantu batangazwa n’uko yigishaga”
10, 11. (a) Kuki dushobora rwose kwishimira uburyo bwa Yesu bwo gukoresha ingero? (b) Imigani ni iki, kandi se ni uruhe rugero rugaragaza impamvu yatumaga imigani ya Yesu igera abantu ku mutima iyo yabaga yigisha?
10 Gukoresha neza ingero. Bibiliya ivuga ko ‘Yesu yabwiraga abantu akoresheje imigani. Mu by’ukuri, nta kintu yababwiraga adakoresheje umugani’ (Matayo 13:34). Twishimira rwose ubushobozi bwe butagereranywa bwo kwigisha ukuri, yifashishije ingero z’ibintu tubona buri munsi. Abahinzi batera imbuto, abagore batetse umutsima, abana bakinira ku isoko, abarobyi bakurura inshundura zabo, abungeri bashakisha intama zazimiye n’ibindi. Ibyo ni ibintu ababaga bamuteze amatwi babaga barabonye inshuro nyinshi. Iyo inyigisho z’ukuri zigishijwe hakoreshejwe ingero zimenyerewe, umuntu ahita azisobanukirwa kandi bigacengera mu bwenge no mu mutima.—Matayo 11:16-19; 13:3-8, 33, 47-50; 18:12-14.
11 Inshuro nyinshi, Yesu yakoreshaga n’imigani. Imigani ni inkuru ngufi umuntu ashobora kuvanamo ukuri guhereranye n’iby’umuco cyangwa guhereranye no kumenya Imana. Imigani yafashaga abantu kuzirikana inyigisho za Yesu, kubera ko inkuru zumvikana mu buryo bworoshye, zikanibukwa kurusha ibitekerezo bidafite ibihamya bifatika. Mu migani myinshi, Yesu yagaragaje kamere ya Se yifashishije ingero zishishikaje, ku buryo abantu batashoboraga gupfa kuzibagirwa. Urugero, nta wananirwa kwiyumvisha igitekerezo gikubiye mu mugani w’umwana w’ikirara. Uwo mugani ugaragaza ko mu gihe umuntu wayobye agaragaje ko yicujije nta buryarya, Yehova amugirira impuhwe kandi akongera akamwemera—Luka 15:11-32.
12. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yakoreshaga ibibazo mu kwigisha kwe? (b) Ni gute Yesu yacecekesheje abashidikanyaga, bibaza aho yavanaga ubutware bwe?
12 Ubuhanga mu gukoresha ibibazo. Yesu yakoreshaga ibibazo kugira ngo atume ababaga bamuteze amatwi bafata imyanzuro ku giti cyabo, basuzume intego zabo cyangwa biyemeze kugira icyo bakora (Matayo 12:24-30; 17:24-27; 22:41-46). Igihe abayobozi b’amadini bashidikanyaga, bibaza niba ubutware bwa Yesu bwaravuye ku Mana, yabashubije ababaza ati: “Ni nde watumye Yohana kubatiza abantu? Ni Imana yo mu ijuru cyangwa ni abantu?” Babaye nk’aho bakubiswe n’inkuba bitewe n’icyo kibazo. Baratekereje bati: “Nituvuga tuti: ‘Ni Imana yo mu ijuru yamutumye,’ aratubaza ati: ‘None se kuki mutamwizeye?’ Ariko nanone ntitwatinyuka kuvuga tuti: ‘Ni abantu bamutumye.’ Batinyaga abaturage, kuko bose bemeraga rwose ko Yohana yari umuhanuzi.” Nuko baramusubiza bati: “Ntitubizi” (Mariko 11:27-33; Matayo 21:23-27). Yesu yabacecekesheje binyuriye ku kabazo gato cyane yababajije, kandi yashyize ahagaragara ubuhemu bwari mu mitima yabo.
13-15. Ni gute umugani w’Umusamariya mwiza ugaragaza ubwenge bwa Yesu?
13 Yesu yajyaga akoresha uburyo bwinshi bwo kwigisha abuhurije hamwe, igihe yashyiraga ibibazo bikangura ibitekerezo mu ngero yatangaga. Igihe umwigisha w’amategeko w’Umuyahudi yabazaga Yesu icyo yakora ngo abone ubuzima bw’iteka, Yesu yamubwiye ibyari bikubiye mu Mategeko ya Mose, yasabaga abantu gukunda Imana na bagenzi babo. Uwo mugabo yashatse kwigira umukiranutsi, maze abaza Yesu ati: “None se mugenzi wanjye ni nde?” Yesu yamushubije amubwira inkuru imwe. Iyo nkuru yavugaga ibihereranye n’umugabo w’Umuyahudi wari mu rugendo ari wenyine maze abambuzi bakamukubita kandi bakamusiga ari indembe. Abayahudi babiri baje guca aho yari ari. Ubwa mbere haje umutambyi, hanyuma haza Umulewi. Bombi nta n’umwe wagize icyo amumarira. Ariko nyuma haje kuza Umusamariya. Yumvise agize impuhwe, maze apfuka ibikomere by’uwo Muyahudi mu bugwaneza. Hanyuma yamujyanye ku icumbi ry’abashyitsi, aho yashoboraga kwitabwaho kugira ngo yoroherwe. Yesu asoza iyo nkuru, yabajije uwari wamubajije icyo kibazo ati: “None se utekereza ko ari nde muri abo batatu wabaye mugenzi w’uwo muntu abajura bari bagiriye nabi?” Uwo mugabo yahatiwe gusubiza ati: “Ni uwamugiriye impuhwe.”—Luka 10:25-37.
14 Ni gute uwo mugani wagaragaje ubwenge bwa Yesu? Mu gihe cya Yesu, Abayahudi bakoreshaga imvugo ngo “mugenzi wanjye” bashaka kuvuga abantu bakurikizaga imigenzo yabo gusa. Ibyo byumvikanisha ko batabaga bavuga Abasamariya (Yohana 4:9). Ese iyo Yesu aza kuvuga iyo nkuru agaragaza ko Umuyahudi ari we wafashije Umusamariya wari wagiriwe nabi, byari gusenya urwikekwe rwariho? Yesu yateguye iyo nkuru abigiranye ubwenge, ku buryo Umusamariya ari we witaye ku Muyahudi abigiranye impuhwe. Zirikana nanone ikibazo Yesu yabajije igihe yasozaga iyo nkuru. Yakoresheje imvugo ngo “mugenzi wanjye” mu buryo butandukanye n’uko yari isanzwe ikoreshwa. Mu by’ukuri, uwo mwigisha w’amategeko yari yabajije ati “mugenzi wanjye nagombye gukunda ni nde?” Ariko, Yesu yaramubajije ati ‘noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi we?’ Yesu ntiyibanze ku wagaragarijwe ineza, ni ukuvuga uwari wagiriwe nabi. Ahubwo yibanze ku wagaragaje ineza, ni ukuvuga Umusamariya. Mugenzi w’umuntu nyakuri afata iya mbere akagaragariza abandi urukundo atitaye ku bwoko bwabo. Nta kundi kuntu Yesu yashoboraga gutsindagiriza iyo ngingo neza kurusha uko yabigenje.
15 Dushobora kwiyumvisha impamvu abantu batangajwe n’ukuntu Yesu “yigishaga,” maze bigatuma bamukunda (Matayo 7:28, 29)? Igihe kimwe “abantu benshi” baramusanze bagumana na we iminsi itatu kandi ntibigeze bajya kurya.—Mariko 8:1, 2.
Uburyo bwe bwo kubaho
16. Ni mu buhe buryo Yesu yatanze “igihamya gifatika” kigaragaza ko yayoborwaga n’ubwenge buva ku Mana?
16 Uburyo bwa gatatu Yesu yagaragajemo ubwenge bwa Yehova, ni imibereho ye. Ubwenge bufite akamaro kenshi kandi bufasha abantu cyane. Umwigishwa Yakobo yarabajije ati: “Ni nde muri mwe w’umunyabwenge?” Hanyuma yishubirije ikibazo cye, agira ati: “Imico myiza abe ari yo iba igihamya gifatika kibigaragaza” (Yakobo 3:13, The New English Bible). Imyitwarire ya Yesu ni “igihamya gifatika” kigaragaza ko yayoborwaga n’ubwenge buva ku Mana. Reka nanone turebe ukuntu yagaragaje umuco wo gushyira mu gaciro mu mibereho ye, no mu bihereranye n’uko yafataga abandi.
17. Ni ibihe bintu bigaragaza ko Yesu yashyiraga mu gaciro mu buryo bwuzuye mu mibereho ye?
17 Waba warabonye ko abantu badashyira mu gaciro akenshi barangwa no gukabya? Ni koko, kuba umuntu ushyira mu gaciro bisaba kugira ubwenge. Kubera ko Yesu yari afite ubwenge buva ku Mana, yashyiraga mu gaciro mu buryo bwuzuye. Ikirenze ibyo byose, mu mibereho ye yashyiraga ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere. Yahugiraga cyane mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Yaravuze ati: ‘Ni cyo cyanzanye’ (Mariko 1:38). Ubusanzwe, ubutunzi si bwo bwari ubw’ingenzi kuri we kuko yari atunze ibintu bike cyane (Matayo 8:20). Ariko kandi, ntiyabagaho mu buryo bwo kwibabaza. Yesu yari umuntu ugira ibyishimo kimwe na Papa we, “Imana igira ibyishimo,” kandi yagiraga uruhare mu gutuma abandi na bo babigira (1 Timoteyo 1:11; 6:15). Igihe yajyaga mu birori by’ubukwe, ubusanzwe bikaba byarabaga ari ibirori birimo umuzika, aho abantu baririmbaga bagahimbarwa, ntiyari yajyanyweyo no kubuza abandi ibyishimo. Ubwo divayi yashiraga, yahinduye amazi divayi iryoshye cyane, icyo kikaba ari ikinyobwa ‘kinezeza imitima y’abantu’ (Zaburi 104:15; Yohana 2:1-11). Yesu yajyaga asangira ibyokurya n’abantu babaga bamutumiye kandi inshuro nyinshi yaboneragaho umwanya wo kubigisha.—Luka 10:38-42; 14:1-6.
18. Uko Yesu yafataga abigishwa be bigaragaza bite ko yashyiraga mu gaciro?
18 Yesu yagaragaje umuco wo gushyira mu gaciro mu bihereranye n’uko yafataga abandi. Kuba yari asobanukiwe imitekerereze y’abantu byatumye abona abigishwa be mu buryo bukwiriye. Yari azi neza ko bari abantu badatunganye. Nyamara yabonaga imico yabo myiza. Yabonaga ko abo bagabo Yehova yatumye baba abigishwa be, bafite ubushobozi muri byinshi (Yohana 6:44). Nubwo bakoraga amakosa, Yesu yari yiteguye kubagirira icyizere. Ibyo yabigaragaje igihe yahaga abigishwa be inshingano iremereye. Yabasabye kubwiriza ubutumwa bwiza, kandi yari afite icyizere cy’uko bari kubikora neza uko bikwiriye (Matayo 28:19, 20). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa cyemeza ko bakoze neza uwo murimo yari yarabategetse (Ibyakozwe 2:41, 42; 4:33; 5:27-32). Uko bigaragara rero, Yesu yagaragaje ubwenge igihe yabagiriraga icyizere.
19. Ni gute Yesu yagaragaje ko ‘yitondaga kandi yoroheje mu mutima’?
19 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 20, Bibiliya ishyira isano hagati yo kwicisha bugufi, ubugwaneza n’ubwenge. Birumvikana ko Yehova ari we ugaragaza iyo mico neza kuruta abantu bose. None se twavuga iki kuri Yesu? Birashishikaje kubona ukuntu yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi mu bihereranye n’uko yafataga abigishwa be. Kubera ko yari umuntu utunganye, yarabarutaga. Nyamara, ntiyigeze abasuzugura. Nta n’ubwo yigeze agerageza gutuma bumva ko bari hasi cyane cyangwa ko nta cyo bamaze. Ahubwo yazirikanaga aho ubushobozi bwabo bugarukira kandi akihanganira intege nke zabo (Mariko 14:34-38; Yohana 16:12). Ese ntibitangaje kubona ko n’abana bumvaga bisanzuye, iyo babaga bari kumwe na we? Nta gushidikanya, bumvaga bamukunze cyane kubera ko babonaga ko ‘yitondaga kandi yoroheje mu mutima.’—Matayo 11:29; Mariko 10:13-16.
20. Ibyo Yesu yakoreye umugore w’Umunyamahangakazi wari ufite umukobwa wari watewe n’abadayimoni, bigaragaza bite ko yashyiraga mu gaciro?
20 Yesu yagaragaje ko yicishaga bugufi nk’Imana mu bundi buryo bw’ingenzi. Yashyiraga mu gaciro, cyangwa akava ku izima bitewe n’uko yagiraga imbabazi n’impuhwe. Urugero, ibuka igihe umugore w’Umunyamahanga yamusabaga gukiza umukobwa we wari watewe n’abadayimoni. Mu buryo butatu kandi butandukanye, Yesu yabanje kumugaragariza ko atari kugira icyo amufasha. Ubwa mbere yaramwihoreye ntiyamusubiza. Ubwa kabiri, yamubwiye mu buryo bweruye ko atari yaroherejwe ku Banyamahanga, ahubwo ko yari yaroherejwe ku Bayahudi. Ubwa gatatu, yamuhaye urugero rwagaragazaga neza ibyo yari yamubwiye. Ariko kandi, uwo mugore yakomeje gutitiriza, bikaba byaragaragazaga ko yari afite ukwizera gukomeye. None se igihe Yesu yabonaga uko kwizera kudasanzwe yabyifashemo ate? Yakoze ibyo yari yavuze ko atari bukore, akiza umukobwa w’uwo mugore (Matayo 15:21-28). Rwose ibyo bigaragaza ko yicishaga bugufi. Kandi wibuke ko kwicisha bugufi ari ho ubwenge nyakuri bushingiye.
21. Kuki twagombye gukora uko dushoboye ngo twigane imico ya Yesu, uko yavugaga n’ibyo yakoraga?
21 Twagombye gushimira Yehova kuba yaraduhaye Amavanjiri, akaduhishurira ibikorwa by’umuntu w’umunyabwenge kuruta abandi bose babayeho. Tujye tuzirikana ko Yesu yagaragaje imico ya Se mu buryo bwuzuye. Nitwigana imico ya Yesu n’ibikorwa bye, tuzaba twitoza kugira ubwenge buva mu ijuru. Mu gice gikurikiraho, tuzareba ukuntu dushobora kugaragaza ubwenge buva ku Mana mu mibereho yacu.
a Mu bihe bya Bibiliya, ababaji bakoreshwaga mu kubaka amazu, mu kubaza ibikoresho byo mu rugo no mu gukora ibikoresho by’ubuhinzi. Uwitwa Justin Martyr wabayeho mu kinyejana cya kabiri, yagize icyo avuga kuri Yesu agira ati: “Yakundaga gukora akazi ko kubaza iyo yabaga ari hamwe n’abandi, agakora amasuka akururwa n’amatungo hamwe n’imigogo.”
b Inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo “gukomeza guhangayika,” ishobora gusobanura “kurangara.” Muri Matayo 6:25, yerekeza ku bwoba butera impungenge bugatuma umuntu arangara akanabura ibyishimo.
c Mu by’ukuri, ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu bya siyansi bugaragaza ko guhangayika birenze urugero bishobora gutuma turwara indwara z’umutima n’izindi ndwara nyinshi zishobora gutuma tutisazira.