Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Uko ubuhanuzi bwa Daniyeli bugaragaza igihe Mesiya yari kuzazira

Uko ubuhanuzi bwa Daniyeli bugaragaza igihe Mesiya yari kuzazira

UMUHANUZI Daniyeli yabayeho hasigaye imyaka isaga 500 ngo Yesu avuke. Nyamara kandi, Yehova yahishuriye Daniyeli ibintu byari kuzatuma abantu bashobora kumenya igihe nyacyo Yesu yari kuzabera Mesiya cyangwa Kristo. Daniyeli yarabwiwe ati “none rero ubimenye kandi ubisobanukirwe, ko uhereye igihe itegeko ryo gusana Yerusalemu no kongera kuyubaka rizatangirwa kugeza kuri Mesiya Umuyobozi, hazaba ibyumweru birindwi, habe n’ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri.”​—⁠Daniyeli 9:25.

Kugira ngo tumenye igihe nyacyo Mesiya yari kuzazira, tugomba kubanza kumenya igihe twaheraho tubara. Ubwo buhanuzi bugaragaza ko duhera ‘igihe itegeko ryo gusana Yerusalemu no kongera kuyubaka ryatangiwe.’ Iryo ‘tegeko’ ryatanzwe ryari? Umwanditsi wa Bibiliya witwa Nehemiya avuga ko itegeko ryo gusana inkuta z’i Yerusalemu ryatanzwe ‘mu mwaka wa makumyabiri w’ingoma y’umwami Aritazerusi’ (Nehemiya 2:1, 5-8). Abahanga mu by’amateka bemeza ko mu mwaka wa 474 M.Y. ari bwo Aritazerusi yari amaze umwaka wuzuye ku ngoma. Ku bw’ibyo rero, umwaka wa makumyabiri w’ingoma ye ni umwaka wa 455 M.Y. Ubu noneho tumenye ko umwaka wa 455 M.Y. ari wo duheraho tubara intangiriro y’igihe cyavuzwe mu buhanuzi bwa Daniyeli buhereranye na Mesiya.

Daniyeli yagaragaje uko igihe kibanziriza kuza kwa “Mesiya Umuyobozi” cyari kuba kingana. Ubwo buhanuzi buvuga “ibyumweru birindwi, . . . n’ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri,” byose hamwe bikaba ari ibyumweru 69. None se icyo gihe kireshya gite? Hari ubuhinduzi bwa Bibiliya bugaragaza ko ibyo atari ibyumweru by’iminsi irindwi, ahubwo ko ari ibyumweru by’imyaka. Ni ukuvuga ko muri ubu buhanuzi buri cyumweru kingana n’imyaka irindwi. Icyo gitekerezo cy’ibyumweru by’imyaka cyari kimenyerewe mu Bayahudi ba kera. Urugero, buri mwaka wa karindwi baziririzaga umwaka w’Isabato (Kuva 23:10, 11). Bityo rero, ibyumweru 69 by’ubuhanuzi bingana n’imyaka 69 incuro 7, ni ukuvuga imyaka 483.

Ubu noneho tugiye kubara. Iyo tubaze imyaka 483 duhereye mu wa 455 M.Y., tugera mu mwaka wa 29 N.Y. Muri uwo mwaka Yesu yarabatijwe aba Mesiya (Luka 3:1, 2, 21, 22). * Mbese, iryo si isohozwa ritangaje ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya?

^ par. 2 Kuva mu mwaka wa 455 M.Y. kugeza mu wa 1 M.Y. ni imyaka 454. Kuva mu mwaka wa 1 M.Y. kugeza mu mwaka wa 1 N.Y. ni umwaka umwe (kuko nta mwaka wa zeru wabayeho). Naho kuva mu mwaka wa 1 N.Y. kugeza mu wa 29 N.Y. ikaba imyaka 28. Tuyiteranyije yose hamwe iba imyaka 483. Yesu ‘yakuweho’ igihe yicwaga mu mwaka wa 33, mu cyumweru cya 70 cy’imyaka (Daniyeli 9:24, 26). Reba igitabo Itondere ubuhanuzi bwa Daniyeli!, igice cya 11, n’igitabo gisobanura Ibyanditswe (Étude perspicace des Écritures, umubumbe wa 2, ku ipaji ya 995-997), byombi byanditswe n’Abahamya ba Yehova.