Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 17

Impano ihebuje y’isengesho

Impano ihebuje y’isengesho

“Umuremyi w’ijuru n’isi” ashaka kumva amasengesho yacu.​—Zaburi 115:15

1, 2. Kuki utekereza ko isengesho ari impano ihebuje? Kuki tugomba kumenya icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’isengesho?

ISI ni nto cyane uyigereranyije n’isanzure ry’ikirere. Iyo Yehova areba isi, abona amahanga yose ameze nk’igitonyanga cy’amazi mu ndobo (Zaburi 115:15; Yesaya 40:15). Nubwo turi bato cyane, Zaburi ya 145:18, 19 ivuga ko “Yehova aba hafi y’abamwambaza bose; aba hafi y’abamwambaza mu kuri bose. Azahaza ibyifuzo by’abamutinya, kandi azumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze abakize.” Mbega imigisha dufite! Yehova we Muremyi ushoborabyose ashaka kutwegera, kandi yumva amasengesho yacu. Mu by’ukuri, isengesho ni impano ihebuje Yehova yahaye buri wese muri twe.

2 Yehova yumva amasengesho yacu ari uko tumusenze mu buryo yemera. Twamusenga dute? Reka turebe icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’isengesho.

KUKI TUGOMBA GUSENGA YEHOVA?

3. Kuki ugomba gusenga Yehova?

3 Yehova ashaka ko umuvugisha mu isengesho. Tubibwirwa n’iki? Soma mu Bafilipi 4:6, 7Tekereza gato kuri ayo magambo. Umutegetsi w’isanzure ry’ikirere akwitaho cyane kandi arashaka ko umubwira uko wiyumva n’ibibazo byawe.

4. Isengesho rikomeza rite ubucuti ufitanye na Yehova?

4 Isengesho ridufasha kugirana ubucuti na Yehova. Iyo incuti ziganira buri gihe zikabwirana ibyo zitekereza, ibizihangayikishije n’ibyiyumvo byazo, ubucuti bwazo burushaho gukomera. Gusenga Yehova na byo ni ko bimeze. Akoresha Bibiliya akakubwira ibyo atekereza, ibyiyumvo bye n’icyo azakora mu gihe kizaza. Ushobora kumuvugisha buri gihe, ukamubwira uko wiyumva. Ibyo bizatuma ubucuti ufitanye na we burushaho gukomera.—Yakobo 4:8.

TWAKORA IKI NGO IMANA YUMVE AMASENGESHO YACU?

5. Ni iki kigaragaza ko Yehova atumva amasengesho yose?

5 Ese Yehova yumva amasengesho yose? Oya. Mu gihe cy’umuhanuzi Yesaya, Yehova yabwiye Abisirayeli ati “nubwo muvuga amasengesho menshi sinyumva, kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso” (Yesaya 1:15). Bityo rero, tutabaye maso dushobora gukora ibintu bidutandukanya na Yehova, ntiyumve amasengesho yacu.

6. Kuki ari iby’ingenzi kugira ukwizera? Wagaragaza ute ko ufite ukwizera?

6 Niba dushaka ko Imana itwumva, tugomba kuyizera (Mariko 11:24). Intumwa Pawulo yaravuze ati “umuntu udafite ukwizera ntashobora kuyishimisha, kuko uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete” (Abaheburayo 11:6). Icyakora, kuvuga ko twizera Imana ntibihagije. Tugomba kugaragaza ko dufite ukwizera twumvira Yehova buri gihe.—Soma muri Yakobo 2:26.

7. (a) Kuki twagombye gusenga Yehova twicishije bugufi kandi tumwubashye? (b) Twagaragaza dute ko dusenga nta buryarya?

7 Tugomba gusenga Yehova tumwubashye kandi twicishije bugufi. Kubera iki? Turamutse tugiye kuvugana n’umwami cyangwa perezida, twamuvugisha tumwubashye. Yehova ni Imana Ishoborabyose. Twagombye kumwubaha cyane kandi tukicisha bugufi mu gihe tumuvugisha (Intangiriro 17:1; Zaburi 138:6). Nanone tugomba kumusenga nta buryarya, tukamubwira ibituri ku mutima aho gusubiramo amagambo twafashe mu mutwe.—Matayo 6:7, 8

8. Iyo dusenze Imana, ni iki kindi tuba tugomba gukora?

8 Iyo dusenze Imana, tuba tugomba gukora ibihuje n’ibyo twasabye. Urugero, niba dusenze Yehova tumusaba kuduha ibyo dukenera buri munsi, tugomba no gukorana umwete kandi tukemera akazi kose dushoboye gukora. Ntidushobora kuba abanebwe ngo twitege ko azajya aduha ibintu byose nta cyo twakoze (Matayo 6:11; 2 Abatesalonike 3:10). Niba dusenze Yehova tumusaba kudufasha kureka ikintu kibi twakoraga, tugomba no kwirinda imimerere yose yatugusha muri icyo cyaha (Abakolosayi 3:5). Reka dusuzume bimwe mu bibazo abantu bakunze kwibaza ku bihereranye n’isengesho.

IBIBAZO ABANTU BIBAZA KU BIREBANA N’ISENGESHO

9. Ni nde twagombye gusenga? Muri Yohana 14:6 hatwigisha iki ku bihereranye n’isengesho?

9 Ni nde twagombye gusenga? Yesu yigishije abigishwa be gusenga “Data uri mu ijuru” (Matayo 6:9). Yongeyeho ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yohana 14:6). Bityo rero, tugomba gusenga Yehova wenyine tubinyujije kuri Yesu. Gusenga tubinyujije kuri Yesu bisobanura iki? Bisobanura ko Yehova yemera amasengesho yacu iyo twubashye inshingano yihariye yamuhaye. Twize ko Yesu yaje kudukiza icyaha n’urupfu (Yohana 3:16; Abaroma 5:12). Nanone Yehova yaramutoranyije ngo abe Umutambyi Mukuru n’Umucamanza.—Yohana 5:22; Abaheburayo 6:20.

Ushobora gusenga igihe icyo ari cyo cyose

10. Ese hari uburyo bwihariye twagombye kwifatamo mu gihe dusenga? Sobanura.

10 Ese hari uburyo bwihariye tugomba kwifatamo mu gihe dusenga? Oya. Yehova ntadusaba gusenga dupfukamye, twicaye cyangwa duhagaze. Bibiliya itwigisha ko dushobora gusenga Yehova mu buryo ubwo ari bwo bwose bwiyubashye (1 Ibyo ku Ngoma 17:16; Nehemiya 8:6; Daniyeli 6:10; Mariko 11:25). Yehova abona ko icy’ingenzi ari ukumusenga dufite imyifatire ikwiriye. Dushobora gusenga mu ijwi ryumvikana cyangwa bucece, aho twaba turi hose n’igihe cyose. Niyo twasenga nta wundi muntu utwumva, dushobora kwizera ko Yehova we atwumva.—Nehemiya 2:1-6.

11. Ni ibihe bintu dushobora kubwira Yehova mu isengesho?

11 Twasenga dusaba iki? Dushobora gusaba icyo ari cyo cyose gihuje n’ibyo Yehova ashaka. Bibiliya igira iti ‘iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ashaka, aratwumva’ (1 Yohana 5:14). Ese dushobora gusaba n’ibintu dukeneye ku giti cyacu? Yego. Twagombye gusenga Yehova nk’uko tuganira n’incuti yacu magara. Tugomba kumubwira ibyo dutekereza byose n’ibiri mu mutima wacu byose (Zaburi 62:8). Dushobora kumusaba kuduha umwuka we wera kugira ngo udufashe gukora ibikwiriye (Luka 11:13). Dushobora gusaba Yehova ubwenge bwo gufata imyanzuro myiza cyangwa akaduha imbaraga zo guhangana n’ibibazo (Yakobo 1:5). Dushobora gusaba Yehova imbabazi z’ibyaha byacu (Abefeso 1:3, 7). Dushobora no gusabira abandi, hakubiyemo bene wacu n’abavandimwe na bashiki bacu bagize itorero.—Ibyakozwe 12:5; Abakolosayi 4:12.

12. Ni ibihe bintu twagombye kwibandaho mu masengesho yacu?

12 Ni ibihe bintu twagombye kwibandaho mu masengesho yacu? Twagombye kwibanda kuri Yehova n’ibyo ashaka, tukamushimira tubivanye ku mutima ku bw’ibyo yadukoreye byose (1 Ibyo ku Ngoma 29:10-13). Ibyo tubibwirwa n’uko igihe Yesu yari ku isi, yigishije abigishwa be gusenga. (Soma muri Matayo 6:9-13.) Yavuze ko tugomba gusaba ko izina ry’Imana ryezwa. Hanyuma Yesu yagaragaje ko tugomba gusaba ko Ubwami bw’Imana buza maze ibyo Yehova ashaka bigakorwa ku isi hose. Yesu yavuze ko ibyo bintu by’ingenzi ari byo bigomba kubanza, tukabona gusaba ibyo twe dukeneye. Iyo dushyize Yehova n’ibyo ashaka mu mwanya wa mbere mu masengesho yacu tuba tugaragaje ibyo tubona ko ari iby’ingenzi.

13. Amasengesho yacu yagombye kureshya ate?

13 Amasengesho yacu yagombye kureshya ate? Bibiliya nta cyo ibivugaho. Ashobora kuba magufi cyangwa maremare. Urugero, dushobora kuvuga isengesho rigufi mbere yo kurya, ariko igihe dushimira Yehova cyangwa tumubwira ibiduhangayikishije, tukavuga irirerire (1 Samweli 1:12, 15). Ntitwifuza kuvuga amasengesho maremare kugira ngo abandi badutangarire, nk’uko bamwe babigenzaga mu gihe cya Yesu (Luka 20:46, 47). Yehova ntiyumva amasengesho nk’ayo. Icyo areba ni uko dusenga tubikuye ku mutima.

14. Twagombye gusenga incuro zingahe? Ibyo bitwigisha iki kuri Yehova?

14 Twagombye gusenga incuro zingahe? Yehova adusaba kumuvugisha buri gihe. Bibiliya ivuga ko twagombye ‘gukomeza gusenga,’ ‘tugasenga ubudacogora’ (Matayo 26:41; Abaroma 12:12; 1 Abatesalonike 5:17). Buri gihe Yehova aba yiteguye kutwumva. Dushobora kumushimira buri munsi kubera urukundo adukunda n’ubuntu atugirira. Nanone dushobora kumusaba ko atuyobora, akadukomeza kandi akaduhumuriza. Niba koko gusenga Yehova tubiha agaciro, tuzakoresha uburyo bwose tubonye tumuvugishe.

15. Kuki twagombye kuvuga “amen” nyuma y’isengesho?

15 Kuki twagombye kuvuga “amen” nyuma y’isengesho? Ijambo “amen” risobanurwa ngo “bibe bityo.” Rigaragaza ko twemera ibyo twavuze mu isengesho, mbese ko tubivuze tubikuye ku mutima (Zaburi 41:13). Bibiliya ivuga ko nanone ari byiza kuvuga “amen,” yaba bucece cyangwa mu ijwi ryumvikana, nyuma y’isengesho rivugiwe mu ruhame kugira ngo tugaragaze ko twemera ibyavuzwemo.—1 Ibyo ku Ngoma 16:36; 1 Abakorinto 14:16.

UKO IMANA ISUBIZA AMASENGESHO YACU

16. Ese koko Yehova asubiza amasengesho yacu? Sobanura.

16 Ese koko Yehova asubiza amasengesho yacu? Arayasubiza rwose! Bibiliya ivuga ko ari we “wumva amasengesho” (Zaburi 65:2). Yehova yumva amasengesho y’abantu benshi bamusengana umutima utaryarya, kandi ayasubiza mu buryo butandukanye.

17. Yehova asubiza ate amasengesho yacu akoresheje abamarayika n’abagaragu be?

17 Yehova asubiza amasengesho yacu akoresheje abamarayika n’abagaragu be bo ku isi (Abaheburayo 1:13, 14). Hari ingero z’abantu benshi basengaga basaba kubona uwabafasha gusobanukirwa Bibiliya, bagahita basurwa n’Abahamya ba Yehova. Bibiliya igaragaza ko abamarayika bagira uruhare mu gutangaza “ubutumwa bwiza” ku isi hose. (Soma mu Byahishuwe 14:6.) Nanone benshi muri twe twasenze Yehova tumubwira ikibazo twari dufite, maze Abakristo bagenzi bacu baradufasha.—Imigani 12:25; Yakobo 2:16.

Yehova ashobora gusubiza amasengesho yacu akoresheje abandi Bakristo

18. Yehova asubiza ate amasengesho yacu akoresheje umwuka wera na Bibiliya?

18 Yehova asubiza amasengesho yacu akoresheje umwuka we wera. Iyo dusenze Imana tuyisaba kudufasha guhangana n’ikigeragezo, ishobora gukoresha umwuka wera ikatuyobora kandi ikaduha imbaraga (2 Abakorinto 4:7). Nanone Yehova akoresha Bibiliya agasubiza amasengesho yacu kandi akadufasha gufata imyanzuro myiza. Iyo dusomye Bibiliya, tubonamo imirongo yadufasha. Yehova ashobora no gutuma umuntu atanga igitekerezo mu materaniro akavuga ibihuje n’ibyo dukeneye, cyangwa agakoresha umusaza w’itorero akatugezaho igitekerezo cyo muri Bibiliya.—Abagalatiya 6:1.

19. Kuki bishobora gusa naho Yehova atashubije amasengesho yacu?

19 Hari igihe ushobora kwibaza uti “kuki Yehova adasubiza amasengesho yanjye?” Wibuke ko azi igihe asubiriza amasengesho akamenya n’uko ayasubiza. Azi ibyo dukeneye. Bishobora kuba ngombwa ko dusenga kenshi kugira ngo tugaragaze ko icyo dusaba tugikeneye koko, kandi ko tumwiringiye by’ukuri (Luka 11:5-10). Hari n’igihe Yehova asubiza amasengesho yacu mu buryo tutari twiteze. Urugero, dushobora gusenga Imana tuyisaba kudufasha mu kibazo kituremereye, ariko aho kukituvaniraho, ikaduha imbaraga zo kucyihanganira.—Soma mu Bafilipi 4:13.

20. Kuki twagombye gusenga Yehova kenshi?

20 Kuba dushobora gusenga Yehova nta cyo twabinganya. Dushobora kwiringira ko azatwumva (Zaburi 145:18). Uko turushaho gusenga Yehova kenshi tubikuye ku mutima, ni na ko ubucuti dufitanye na we burushaho kwiyongera.