Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 84

Marayika asura Mariya

Marayika asura Mariya

UYU mukobwa mwiza ni Mariya. Ni Umwisirayelikazi wabaga mu mudugudu w’i Nazareti. Imana yari izi ko yari umuntu mwiza cyane. Ni cyo cyatumye ituma marayika Gaburiyeli kugira ngo avugane na we. Uzi se icyo Gaburiyeli yari aje kubwira Mariya? Reka tukirebe.

Gaburiyeli yamuramukije muri aya magambo ngo ‘uraho, wowe ukundwa cyane? Yehova ari kumwe nawe.’ Mariya ntiyari yarigeze abona uwo muntu. Yumvise agize impungenge, kuko atari asobanukiwe icyo yashakaga kuvuga. Ariko Gaburiyeli yahise amumara izo mpungenge.

Yaramubwiye ati ‘witinya, Mariya. Yehova arakwishimira cyane. Ni yo mpamvu agiye kugukorera ikintu gitangaje. Ugiye kuzabyara umwana. Kandi uzamwite Yesu.’

Gaburiyeli yakomeje agira ati ‘uwo mwana azaba mukuru, kandi azitwa Umwana w’Imana Isumbabyose. Yehova azamugira umwami nka Dawidi. Ariko Yesu we azaba umwami iteka, kandi ubwami bwe ntibuzagira iherezo!’

Nuko Mariya aramubaza ati ‘ibyo bizashoboka bite? Dore sindashyingirwa. None se nzabyara nte kandi ntarigeze mbana n’umugabo?’

Gaburiyeli yaramushubije ati ‘imbaraga z’Imana zizakuzaho. Ni cyo gituma uwo mwana azitwa Umwana w’Imana.’ Hanyuma abwira Mariya ati ‘wibuke ibya mwene wanyu Elizabeti. Abantu bavugaga ko yari akuze cyane ku buryo atashoboraga kubyara umwana. Ariko ubu ari hafi kubyara umwana w’umuhungu. Bityo rero, urabona ko nta kinanira Imana.’

Mariya yahise amusubiza ati ‘ndi umuja wa Yehova. Uko ubivuze bibe ari ko bimbaho.’ Nuko marayika arigendera.

Mariya yahise yihutira kujya gusura Elizabeti. Elizabeti yumvise ijwi rya Mariya, umwana wari mu nda ye asimbaguritswa n’ibyishimo. Nuko yuzura umwuka wera, maze abwira Mariya ati ‘mu bagore, urahirwa cyane.’ Mariya yagumanye na Elizabeti mu gihe cy’amezi agera kuri atatu, hanyuma asubira iwabo i Nazareti.

Mariya yari hafi gushyingiranwa n’umugabo witwaga Yozefu. Ariko Yozefu amaze kumenya ko Mariya yendaga kubyara, yatekereje ko atagombaga kumurongora. Ariko marayika w’Imana aramubwira ati ‘ntutinye kurongora Mariya, kuko Imana ari yo yamuhaye umwana w’umuhungu.’ Nuko Mariya na Yozefu barashyingiranwa, maze bategereza ko Yesu avuka.