INKURU YA 82
Moridekayi na Esiteri
REKA dusubire inyuma ho imyaka mike mbere y’uko Ezira ajya i Yerusalemu. Icyo gihe Moridekayi na Esiteri ni bo bari Abisirayeli bakomeye cyane mu bwami bw’Abaperesi. Esiteri yari umwamikazi, naho mubyara we Moridekayi yari umuntu wa kabiri ukomeye kurusha abandi nyuma y’umwami. Reka turebe uko byagenze kugira ngo bagere muri izo nzego.
Ababyeyi ba Esiteri bapfuye akiri muto, maze arerwa na Moridekayi. Ahasuwerusi, umwami w’u Buperesi, yari afite ingoro i Shushani, Moridekayi akaba yari umwe mu bagaragu be. Umunsi umwe, umwamikazi Vashiti yasuzuguye umwami, bituma umwami ashaka undi mugore wo kuba umwamikazi mu cyimbo cye. Ese waba uzi uwo yahisemo? Yahisemo umukobwa mwiza cyane witwaga Esiteri.
Urareba uwo muntu w’umwibone abantu bunamiye? Uwo ni Hamani. Yari umuntu ukomeye cyane mu gihugu cy’u Buperesi. Hamani yashakaga ko Moridekayi, uwo ubona wiyicariye, na we amwunamira. Ariko Moridekayi yarabyanze. Yumvaga bidakwiriye kunamira umuntu nk’uwo mubi. Ibyo byarakaje cyane Hamani. Dore uko yabigenje.
Hamani yabeshyeye Abisirayeli ku mwami Ahasuwerusi. Yaravuze ati ‘hari ubwoko bubi butubahiriza amategeko yawe. Bugomba kwicwa.’ Ahasuwerusi ntiyari azi ko umugore we Esiteri yari Umwisirayelikazi. Nuko yumvira Hamani, maze ashyirishaho itegeko ryavugaga ko ku munsi runaka Abisirayeli bose bagombaga kwicwa.
Igihe Moridekayi yamenyaga iby’iryo tegeko, yarababaye cyane. Nuko yoherereza Esiteri ubutumwa bugira buti ‘ugomba kubibwira umwami, kandi umwinginge adukize.’ Icyakora, mu mategeko y’Abaperesi, byari bibujijwe ko umuntu yajya kureba umwami adahamagawe. Ariko Esiteri we yagiye kumureba adahamagawe. Umwami amubonye, amutunga inkoni ye ya zahabu, ibyo bikaba byari ikimenyetso cy’uko atagombaga kwicwa. Nuko Esiteri atumira umwami na Hamani mu nkera. Igihe bari muri iyo nkera, umwami yabajije Esiteri icyo yifuzaga ko yamuha. Nuko Esiteri asubiza ko yari kuvuga icyo yifuzaga igihe umwami na Hamani bari kuba bagarutse mu yindi nkera yari kubategurira bukeye bw’aho.
Muri iyo nkera, Esiteri yabwiye umwami ati ‘ubwoko bwanjye hamwe nanjye tugiye kwicwa.’ Nuko umwami ararakara, maze arabaza ati ‘ni nde utinyutse kugenza atyo?’
Esiteri aramusubiza ati ‘uwo mwanzi wacu ni uyu muntu mubi Hamani!’
Umwami yararakaye cyane, maze ategeka ko Hamani yicwa. Hanyuma, agira Moridekayi umuntu wa kabiri ukomeye nyuma y’umwami ubwe. Nuko Moridekayi ashyirishaho itegeko rishya ryahaga Abisirayeli uburenganzira bwo kwirwanaho ku munsi bagombaga kwicirwaho. Kubera ko noneho Moridekayi yari yabaye umuntu ukomeye cyane, abantu benshi bashyigikiye Abisirayeli, maze bakira abanzi babo.
Igitabo cya Esiteri 1-10.