INKURU YA 4
Impamvu yatumye batakaza ubuturo bwabo
REBA noneho ibibaye. Adamu na Eva birukanywe mu busitani bwiza bwa Edeni. Waba uzi impamvu?
Ni uko bakoze ikintu kibi cyane, bituma Yehova abahana. Uzi icyo bakoze?
Bakoze icyo Imana yari yarababujije. Imana yari yarababwiye ko bashoboraga kurya ku mbuto zo ku biti byose byo mu busitani. Ariko, yababujije kurya ku mbuto zo ku giti kimwe, kuko iyo baramuka bariye ku mbuto zacyo, bari gupfa. Icyo giti Imana yari yarakigize icyayo bwite. Kandi tuzi ko gutwara ikitari icyawe ari bibi. Si byo se? Ariko se, byagenze bite?
Umunsi umwe Eva ari wenyine mu busitani, inzoka yaramuvugishije. Mbega ukuntu bitangaje! Iyo nzoka yabwiye Eva kurya ku mbuto z’igiti Imana yari yarababujije. Nyamara kandi, igihe Imana yaremaga inzoka ntiyari yarazihaye ububasha bwo kuvuga. Ni ukuvuga rero ko hari uwavugiraga muri iyo nzoka. Ni nde se?
Nta bwo yari Adamu. Ahubwo, ni kimwe mu biremwa Yehova yari yararemye kera mbere yo kurema isi. Ibyo biremwa ni abamarayika, kandi ntidushobora kubibona. Umwe muri abo bamarayika yari yaratwawe n’ubwibone. Yifuje gutegeka nk’Imana. Yashakaga ko abantu bamwumvira aho kumvira Yehova. Uwo mumarayika ni we wavugiye mu nzoka.
Yaje gushobora gushuka Eva. Igihe yamubwiraga ko aramutse ariye ku mbuto yabujijwe yari kuzamera nk’Imana, yarabyemeye, nuko we na Adamu bayiryaho. Adamu na Eva basuzuguye Imana bityo babura bwa busitani bwiza cyane babagamo.
Umunsi umwe ariko, Imana izatuma isi yose ihinduka nziza nk’uko ubusitani bwa Edeni bwari bumeze. Tuziga uko ushobora kugira uruhare muri iryo hinduka. Ubu ariko, reka tubanze turebe uko byagendekeye Adamu na Eva..
Itangiriro 2:16, 17; 3:1-13, 24; Ibyahishuwe 12:9.