Ababyeyi b’abagabo
Ni izihe nshingano z’umubyeyi w’umugabo mu muryango?
Gut 6:6, 7; Efe 6:4; 1Tm 5:8; Heb 12:9, 10
Ingero zo muri Bibiliya:
Int 22:2; 24:1-4—Aburahamu yakundaga cyane umuhungu we Isaka, ku buryo yakoze ibishoboka byose akamufasha gushakana n’umugore usenga Yehova
Mat 13:55; Mar 6:3—Yesu yiswe “umwana w’umubaji” n’“umubaji”; ibyo bituma dufata umwanzuro w’uko Yozefu yamwigishije uwo mwuga w’ingenzi
Kuki umubyeyi w’umugabo agomba gukundwa no kubahwa?
Reba nanone: Mat 6:9
Ingero zo muri Bibiliiya:
Hos 11:1, 4—Yehova yagaragaje uko yubaha umubyeyi w’umugabo n’agaciro amuha, binyuriye mu gukora nk’ibyo ababyeyi b’abagabo bakora. Yigisha abamusenga kandi akabitaho abigiranye urukundo nk’uko umubyeyi w’umugabo yita ku bana be
Luka 15:11-32—Yesu yagaragaje ko ababyeyi b’abagabo bafite agaciro igihe yacaga umugani usobanura ukuntu Se wo mu ijuru Yehova agirira imbabazi abanyabyaha bicuza