IKIBAZO CYA 14
Wakora iki kugira ngo ucunge neza umutungo wawe?
“Ukunda ibinezeza azakena, kandi ukunda divayi n’amavuta ntazaronka ubutunzi.”
“Uguza aba ari umugaragu w’umugurije.”
“Ni nde muri mwe waba ashaka kubaka umunara utabanza kwicara akabara ibyo azawutangaho, ngo arebe niba afite ibyawuzuza? Bitabaye bityo, ashobora gushyiraho urufatiro ariko ntashobore kuwuzuza, maze ababireba bose bakamuseka bati ‘uyu muntu yatangiye kubaka none yananiwe kuzuza.’”
“Bamaze guhaga, abwira abigishwa be ati ‘muteranye ibice bisigaye kugira ngo hatagira igipfa ubusa.’”