Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Burundi: Nolla yereka abagabo bari bamusabye umuriro Umunara w’Umurinzi

KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE

Afurika

Afurika
  • IBIHUGU 58

  • ABATURAGE 1.082.464.150

  • ABABWIRIZA 1.453.694

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 3.688.959

Abwiriza akoresheje moto

Bénin: Désiré akoresha radiyo iri kuri moto ye kugira ngo abwirize abagenzi

Abantu bo mu migi yo mu majyepfo ya Bénin bakunda gutega moto. Umupayiniya w’umufasha witwa Désiré yashyize radiyo kuri moto ye, ashyiraho n’indangururamajwi ebyiri zitegeye umugenzi. Buri gihe ashyiramo darame zishingiye kuri Bibiliya n’ibitabo byafashwe amajwi. Iyo umugenzi yuriye moto, mu kanya gato aba yamaze gutwarwa n’ibyo yumva. Benshi bashimishwa cyane n’ibyo bumva ku buryo niyo bageze aho bajya usanga badashaka kuva kuri moto, bagategereza ko ibyo bumvaga birangira. Désiré agira ati “birumvikana ko mba nifuza ko banyishyura bakagenda kugira ngo nshake undi mugenzi, ariko nzi ko kuba bumva ubutumwa bwiza ari byo bifite agaciro kuruta amafaranga. Nanone bituma ntanga ibitabo byinshi.”

Umwana utarambirwa

Nolla ni agakobwa k’imyaka itandatu kabana n’ababyeyi bako mu misozi y’i Burundi. Umunsi umwe, ubwo bari batetse ku mbabura, abagabo babiri barimo bakora mu rugo baturanye baje kurahura. Nolla ntaratangira ishuri kandi yarimo areba ko imbabura yaka igihe abo bagabo bazaga. Yabemereye kurahura. Nyuma yaho yanyuze kuri abo bagabo maze abona ko ya makara bashakaga yari ayo gukongeza itabi. Byaramubabaje cyane, arababwira ati “iyo menya ko amakara mwashakaga ari ayo gukongeza itabi, simba nayabahaye.” Yibutse ko yari yarabonye ku Nzu y’Ubwami igazeti ishushanyijeho isegereti. Yagiye ku Nzu y’Ubwami azana amagazeti abiri y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena 2014, yavugaga ibyo kunywa itabi. Nolla yasubiye aho ba bagabo bari bari, abaha ayo magazeti abasaba guhita bayasoma. Nyuma yaho yongeye kubabona, abaha impapuro zibatumira mu ikoraniro ry’iminsi itatu. Abo bagabo batangajwe n’uko ako gakobwa katarambirwaga, bituma baza muri iryo koraniro iminsi ibiri. Mu kiruhuko cya saa sita, Nolla yabonye abo bagabo maze abasaba kuza gusangira n’ababyeyi be ibyo bari bapfunyitse. Ibyo abo bagabo babonye muri iryo koraniro n’ibyo bumvise byabakoze ku mutima, maze bombi batangira kwiga Bibiliya.

Kubwiriza muri gereza

Abasaza b’itorero muri Liberiya batangaza ubutumwa bw’Ubwami muri gereza zitandukanye. Umupayiniya wa bwite witwa Yves ukorera mu murwa mukuru Monrovia, agira ati “muri Werurwe, abagororwa batatu bo muri gereza nkuru ya Monrovia babaye ababwiriza. Ibyo byatumye ababwiriza bo muri iyo gereza baba batandatu.” None se babwiriza bate? Yves agira ati “kuwa gatatu no kuwa gatandatu bagira iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza. Hanyuma bajya kuri buri kumba bakageza kuri bagenzi babo ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga ibyiringiro.” Ubu abagororwa benshi biga Bibiliya kandi bajya mu materaniro abera muri gereza. Intumwa y’ibiro by’ishami yatanze disikuru muri gereza maze haterana abagororwa 79. Abagororwa bo mu zindi gereza esheshatu na bo biga Bibiliya kandi ubona bagira ihinduka rishimishije.

“Dukeneye ubufasha byihutirwa”

Hashyizweho imihati kugira ngo abantu bashimishijwe bo mu turere twitaruye bashobore guterana ku Rwibutso. Urugero ni abasangwabutaka bo mu bwoko bw’Abasani batuye mu majyepfo ya Afurika. Kera babagaho mu buzima bworoheje, bagahora bimuka, bagatungwa no guhiga no gusoroma imbuto. Ku Rwibutso rwo mu mwaka wa 2015, umupayiniya wa bwite witwa Glenn ukorera umurimo mu majyaruguru ya Namibiya, yagiye gukorera Urwibutso mu mudugudu w’Abasani uri ku birometero 270 mu burasirazuba bwa Rundu. Iyo yari incuro ya kabiri Urwibutso ruberayo. Muri izo ncuro zombi, abayobozi b’umudugudu bemereye Abahamya ba Yehova gukoresha icyumba cy’urukiko ku buntu. Hateranye abantu 232 nubwo haguye imvura nyinshi mbere y’Urwibutso no mu gihe rwarimo ruba. Abasangwabutaka bo muri ako karere bavuga ururimi rwitwa Khwe. Disikuru yatanzwe mu cyongereza ihindurwa mu rurimi rwa Khwe. Kubera ko nta Bibiliya iboneka muri urwo rurimi, bagaragazaga ku rukuta amashusho y’amabara asobanura imirongo ya Bibiliya, urugero nka Yesaya 35:5, 6. Hari abantu bo muri ako karere Glenn yigisha Bibiliya. Yagize ati “hashize imyaka ibiri nza muri aka karere nkaza incuro imwe mu kwezi, nkahamara iminsi mike. Abiga Bibiliya ntibagira amajyambere yihuse bitewe n’ikibazo cy’ururimi no kuba nturuka kure. Dukeneye ubufasha byihutirwa. Igihe najyaga kubonana n’abayobozi muri uyu mwaka kugira ngo mbasabe aho guteranira ku Rwibutso, umwe mu bagize komite y’umudugudu yambajije niba dushobora kubaka urusengero muri ako karere. Yavuze ko iyo komite yari gutanga ikibanza n’amafaranga yo kubaka! Icyo badusabaga gusa, ni ukuzana ‘pasiteri’ cyangwa se tugatoza umwe muri bo akaba pasiteri!”

Namibiya: Ababwiriza babiri babwiriza umugore wo mu bwoko bw’Abahimba