INDONEZIYA
Uburyo bwakoreshwaga mu murimo wo kubwiriza
Radiyo
MU MWAKA wa 1933, abavandimwe bagiranye amasezerano na radiyo y’i Jakarta ikajya icishaho disikuru z’umuvandimwe Rutherford mu cyongereza. Nanone umugabo wari ushimishijwe yasomeraga kuri radiyo izindi disikuru mu giholandi. Ibyo biganiro byashishikaje abantu cyane kandi byatumye abavandimwe batanga ibitabo byinshi.
Igihe radiyo yatambutsaga disikuru ishishikaje y’umuvandimwe Rutherford yari ifite umutwe uvuga ngo “Umwaka mutagatifu n’amahoro n’uburumbuke,” abayobozi ba Kiliziya Gatolika bananiwe kubyihanganira. * Bifashishije amashumi yabo maze bashinja umuvandimwe De Schumaker, wari wahaye radiyo iyo disikuru yafashwe amajwi, ko “yabashebeje, akabakoza isoni kandi akabagaragariza urwango.” Umuvandimwe De Schumaker yatanze ibimenyetso bigaragaza ko ibyo birego ari ibinyoma, nyamara yaciwe ihazabu y’amafaranga 25 yo muri icyo gihugu, * kandi ategekwa kwishyura amagarama y’urubanza. Ibinyamakuru bitatu bikomeye byatangaje uko urwo rubanza rwagenze, bituma abantu benshi babwirizwa.
Ubwato
Ku itariki ya 15 Nyakanga 1935, ubwato bw’Abahamya ba Yehova bwageze i Jakarta, nyuma y’amezi atandatu buhagurutse i Sydney muri Ositaraliya. Bwarimo abapayiniya barindwi barangwaga n’ishyaka bari bariyemeje kugeza ubutumwa bwiza muri Indoneziya, muri Singapuru no muri Maleziya.
Abapayiniya babaga muri ubwo bwato bamaze imyaka isaga ibiri bajya ku byambu byo muri Indoneziya, batanga ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya. Jean Deschamp agira ati “iyo ubwato bwageraga ku cyambu gito, abapayiniya bumvishaga abantu disikuru zafashwe amajwi za J. F. Rutherford, icyo gihe wari perezida w’umuryango wacu wa Watch Tower Society. Gerageza kwiyumvisha uko abaturage bo mu midugudu yitaruye bumvaga bameze iyo babonaga ubwato bunini bw’umweru bugeze ku cyambu cyabo hanyuma bakumva ijwi riranguruye rituruka mu kirere. Batekerezaga ko buturutse ku wundi mubumbe.”
Abayobozi b’amadini barakajwe n’uko abo bavandimwe babwirizaga bashize amanga maze boshya abategetsi, babuza ubwo bwato kwinjira mu byambu byinshi byo muri Indoneziya. Mu kwezi k’Ukuboza 1937, ubwo bwato bwasubiye muri Ositaraliya, busiga muri Indoneziya hakozwe umurimo uhambaye.