Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDONEZIYA

Idini rya Bibelkring

Idini rya Bibelkring

MU MPERA z’imyaka ya 1930, mu karere k’ikiyaga cya Toba, mu ntara ya Sumatra ya Ruguru, hadutse idini ryitwaga Bibelkring (ni izina ry’igiholandi risobanurwa ngo “itsinda ry’abigishwa ba Bibiliya”). Iryo dini ryatangiye nyuma y’aho abarimu bamwe bahawe ibitabo n’umupayiniya wari waje muri ako karere, ushobora kuba ari Eric Ewins, wabwirije mu karere k’ikiyaga cya Toba mu mwaka wa 1936. Ibyo abo barimu basomye byatumye bava mu idini ry’Abaporotesitanti b’Ababataki maze bashinga amatsinda yigiraga Bibiliya mu ngo. Ayo matsinda yaragutse kandi akwirakwira hirya no hino, agira abayoboke babarirwa mu magana. *

Dame Simbolon wahoze mu idini rya Bibelkring ubu ni mushiki wacu

Abayoboke ba mbere b’idini rya Bibelkring basomye ibitabo byatanzwe na wa mupayiniya maze bamenya zimwe mu nyigisho z’ukuri kwa Bibiliya. Dame Simbolon wahoze muri iryo dini, akaba yaramenye ukuri mu mwaka wa 1972 yagize ati “baretse kuramutsa ibendera kandi bareka kwizihiza Noheli n’iminsi mikuru y’amavuko. Hari n’ababwirizaga ku nzu n’inzu.” Icyakora bitewe nuko nta buyobozi bari bafite buturuka ku muryango w’Imana, baguye mu mutego wo gukurikiza ibitekerezo by’abantu. Limeria Nadapdap na we wahoze muri iryo dini ariko ubu akaba ari mushiki wacu, yagize ati “abagore ntibari bemerewe kwisiga ibyo kwirimbisha, kwambara amaherena n’imikufi, imyambaro igezweho, yewe ntibari bemerewe no kwambara inkweto. Nanone iryo dini ntiryemereraga abayoboke baryo kugira indangamuntu, ibyo bikaba byaratumye abategetsi babarakarira cyane.”

Iryo dini ryaje kwicamo ibice, rigenda risenyuka buhoro buhoro. Igihe abapayiniya bagarukaga muri ako karere k’ikiyaga cya Toba, abenshi mu bahoze ari abayoboke b’idini rya Bibelkring bemeye ukuri.

^ par. 1 Hari ibitabo bivuga ko igihe idini rya Bibelkring ryari rikomeye, ryagize abayoboke babarirwa mu bihumbi.