Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Witnesses in Semarang, Java (about 1937)

INDONEZIYA

Aha ni ho nshaka gutangirira!

Aha ni ho nshaka gutangirira!

Alexander MacGillivray, wari uhagarariye ibiro by’ishami muri Ositaraliya, yagendagendaga mu biro bye atekereza cyane. Hari ikibazo cyari kimaze iminsi kimuhangayikishije ariko yari agiye kukibonera igisubizo.

Hari umupayiniya w’imyaka 28 witwaga Frank Rice, wari umaze ibyumweru bike ageze ku biro by’ishami. Yari yaramenye ukuri akiri ingimbi ahita atangira umurimo w’ubupayiniya. Yamaze imyaka isaga icumi abwiriza muri Ositaraliya akoresheje ifarashi, igare, moto n’imodoka iriho inzu.

Umuvandimwe MacGillivray yahamagaye Frank mu biro bye, maze amwereka ku ikarita ibirwa byo mu majyaruguru ya Ositaraliya. Yaramubajije ati “Frank, utekereza ute uramutse ugiye gutangiza umurimo wo kubwiriza aha hantu? Nta muvandimwe n’umwe uri muri ibi birwa!” Nyuma y’igihe gito Frank yamaze kuri Beteli, yari yiteguye kujya kubwiriza mu ifasi nshya.

Frank yahise ashishikazwa cyane n’izinga ry’ibirwa byari bimeze nk’amasaro mu nyanja y’U Buhinde, byitwaga Ibirwa by’u Buholandi by’i Burasirazuba (ubu byitwa Indoneziya). * Ibyo birwa byari bituwe n’abantu babarirwa muri za miriyoni bari batarumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Frank yatunze urutoki ku murwa mukuru Batavia (ubu ukaba ari Jakarta), maze aravuga ati “aha ni ho nshaka gutangirira!”

Kubwiriza muri Java

Mu mwaka wa 1931, Frank Rice yageze i Jakarta, umugi munini uri ku kirwa cya Java, warimo abantu b’urujya n’uruza. Yakodesheje icyumba hafi yo mu mugi rwagati akirundamo amakarito y’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya maze ibyo bitangaza nyir’inzu cyane.

Frank Rice na Clem Deschamp i Jakarta

Frank yagize ati “mu mizo ya mbere numvaga meze nk’uwazimiye kandi nakumburaga iwacu. Abantu batemberaga bambaye imyenda yoroshye n’ingofero, mu gihe njye ubushyuhe bwabaga bwenda kunyica bitewe n’imyenda iremereye yo muri Ositaraliya nabaga nambaye. Nta jambo na rimwe ry’igiholandi cyangwa iry’ikinyandoneziya nari nzi. Maze gusenga Yehova musaba ubuyobozi, numvise ko byanze bikunze mu gace k’ubucuruzi hari abantu bavugaga icyongereza. Aho ni ho natangiye kubwiriza kandi rwose hatanze umusaruro!”

Kubera ko abenshi mu bari batuye i Jakarta bavugaga igiholandi, Frank yashyizeho umwete yiga amagambo y’ibanze yo muri urwo rurimi kandi bidatinze yatangiye kubwiriza ku nzu n’inzu. Nanone yatangiye kwiga ikinyandoneziya agenda akimenya buhoro buhoro. Frank agira ati “ikibazo nari mfite ni uko nta bitabo byari bihari mu rurimi rw’ikinyandoneziya. Hanyuma Yehova yanyoboye ku mwarimu wo muri Indoneziya waje gushimishwa n’ukuri kandi aza kwemera guhindura agatabo kavugaga iby’abapfuye. Hakurikiyeho n’utundi dutabo twinshi kandi bidatinze abantu benshi bavuga ikinyandoneziya bashimishijwe n’ukuri.”

Mu kwezi k’Ugushyingo 1931, i Jakarta hageze abandi bapayiniya babiri bavuye muri Ositaraliya, ari bo Clem Deschamp, wari ufite imyaka 25 na Bill Hunter wari ufite imyaka 19. Clem na Bill bazanye imodoka iriho inzu, ikaba iri mu za mbere zageze muri Indoneziya. Bamaze kumenya amagambo make y’igiholandi, bahise batangira kubwiriza mu migi minini yo ku kirwa cya Java.

Hasi iburyo: Charles Harris yakoreshaga igare n’imodoka iriho inzu mu murimo wo kubwiriza

Charles Harris na we ni umupayiniya ukomoka muri Ositaraliya wageze ikirenge mu cya Clem na Bill. Kuva mu mwaka wa 1935, Charles yabwirije muri Java hafi ya yose akoresheje igare n’imodoka iriho inzu, atanga ibitabo mu ndimi eshanu: icyarabu, igishinwa, igiholandi, icyongereza n’ikinyandoneziya. Mu myaka mike gusa yari amaze gutanga ibitabo bigera ku 17.000.

Ibitabo Charles yatanze byatumye abantu benshi bashishikazwa n’ukuri. Umutegetsi umwe wo muri Jakarta yabajije Clem Deschamp ati “mufite abantu bangahe babwiriza muri Java y’i Burasirazuba?”

Umuvandimwe Deschamp yaramushubije ati “ni umuntu umwe gusa.”

Uwo mutegetsi yaramushubije ati “sinshobora kubyemera! Nshingiye ku bitabo byanyu mutanga ahantu hose, mugomba kuba mufite ababwiriza benshi!”

Abapayiniya bo hambere bahoraga bimuka kugira ngo babwirize abantu benshi uko bishoboka kose. Bill Hunter yagize ati “twabwirizaga icyo kirwa kuva ku ntangiriro kugeza ku mpera yacyo kandi si kenshi twaganirizaga umuntu incuro ebyiri.” Aho abo bapayiniya banyuraga hose bahabibaga imbuto nyinshi z’ukuri, kandi nyuma yaho zaje gutanga umusaruro utubutse.—Umubw 11:6; 1 Kor 3:6.

Abo ku kirwa cya Sumatra bumva ubutumwa bwiza

Ahagana mu mwaka wa 1936, abapayiniya b’i Java basuzumye uko bageza ubutumwa bwiza ku kirwa cya Sumatra, kikaba ari ikirwa cya gatandatu mu bunini ku isi. Icyo kirwa kiriho imisozi y’ibihanamanga, kikagira imigi minini, imirima, amashyamba y’inzitane n’ibishanga.

Abo bapayiniya bafashe umwanzuro wo koherezayo Frank Rice, maze bateranya udufaranga tuzamutunga. Bidatinze Frank yageze i Medan, mu ntara ya Sumatra ya Ruguru afite ibikapu bibiri yakoreshaga abwiriza, amakarito 40 y’ibitabo n’udufaranga duke. Frank yari afite ukwizera gukomeye. Akigerayo yahise atangira kubwiriza yiringiye ko Yehova yari kumuha ibikenewe byose kugira ngo asohoze inshingano ye.—Mat 6:33.

Mu cyumweru cya nyuma Frank yabwirije i Medan, yahuye n’umugabo w’Umuholandi wagiraga urugwiro wamutumiye ngo basangire ikawa. Frank yabwiye uwo mugabo ko yari akeneye imodoka kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza kuri icyo kirwa cyose. Uwo mugabo yamweretse imodoka yari yarapfuye yari mu busitani hanyuma aramubwira ati “ushoboye kuyikora, nayiguhera amafaranga 100.” *

Frank yaramushubije ati “ayo mafaranga nta yo mfite.”

Uwo mugabo yitegereje Frank cyane maze aramubwira ati “ese koko urashaka kubwiriza ikirwa cya Sumatra cyose?”

Frank yaramushubije ati “yego rwose ndabishaka.”

Uwo mugabo w’Umuholandi yaramubwiye ati “niba uzashobora kuyikora, yijyane. Amafaranga uzaba uyampa nuyabona.”

Frank yahise atangira gukora iyo modoka maze bidatinze itangira gukora neza. Yaje kwandika ati “nagiye kubwiriza abatuye i Sumatra ndi mu modoka yuzuye ibitabo, yuzuye lisansi n’umutima wuzuye ukwizera.”

Henry Cockman ari kumwe na Jean na Clem Deschamp i Sumatra, mu wa 1940

Nyuma y’umwaka umwe, Frank yari amaze kubwiriza icyo kirwa cyose maze asubira i Jakarta. Agezeyo yagurishije iyo modoka amafaranga 100 ahwanye n’ayo wa mugabo w’Umuholandi yari yaramusabye maze arayamwoherereza.

Hashize ibyumweru bike, Frank yabonye ibaruwa iturutse ku biro by’ishami bya Ositaraliya yamumenyeshaga ahandi yagombaga kujya gukorera umurimo w’ubupayiniya. Yahise apakira ibintu bye maze ajya gutangiza umurimo muri Indoshine (ubu ni Kamboje, Lawosi na Viyetinamu).

^ par. 4 Abaholandi bari bamaze imyaka 300 bahageze kandi bari barahashinze ubutegetsi bw’abakoloni bwari bushingiye ku bucuruzi bw’ibirungo bwungukaga cyane. Muri iyi nkuru turi bukoreshe amazina y’uturere akoreshwa muri iki gihe.

^ par. 3 Muri iki gihe ahwanye n’ibihumbi 800 by’amanyarwanda.