IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu ndimi nyinshi
KU ITARIKI ya 31 Kanama 2015, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yari imaze guhindurwa yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo mu ndimi 129. Nanone iyo Bibiliya iboneka ku rubuga rwa jw.org mu ndimi 129, hakubiyemo indimi 7 z’amarenga. Izi Bibiliya zikurikira zasohotse mu mwaka w’umurimo wa 2015.