Repubulika ya Dominikani
MU MWAKA wa 1492, Christophe Colomb yomokeye ku bihugu bitari bizwi byari bifite ubutunzi n’ubwiza bishishikaje, byaje kwitwa Isi Nshya. Kimwe mu birwa yomokeyeho yacyise Hispaniola (La Isla Española), bibiri bya gatatu byacyo ubu bikaba ari ibya Repubulika ya Dominikani. Mu myaka ya vuba aha, abaturage ba Repubulika ya Dominikani babarirwa mu bihumbi bavumbuye ikintu cy’agaciro kenshi cyane, ni ukuvuga isi nshya yegereje izabamo gukiranuka kw’iteka itegekwa n’Ubwami bw’Imana (2 Pet 3:13). Inkuru ishishikaje ikurikira, ivuga iby’abantu b’imitima iboneye bavumbuye iyo si nshya y’agaciro kenshi.
IBIRIMO
Icyo twavuga kuri Repubulika ya Dominikani
Soma muri make iby’icyo gihugu n’abaturage bacyo.
Discovery
Abamisiyonari ba mbere byabasabye igihe kingana iki kugira ngo batangire kwigisha abantu Bibiliya?
“Tuzababona”
Pablo González amaze imyaka 13 ashakisha, yabonye abo yashakaga.
Bafungwa n’umurimo wabo ukabuzanywa
Abahamya bashoboye bate kwihangana imyaka myinshi batotezwa muri gereza?
Umurimo wo kubwiriza ukomeza
Aho kugira ngo ababwiriza badike kuri raporo y’umurimo gusubira gusura n’amasaha, bandika ilisiti y’ibihahwa yabaga ikubiye amashu na epinari.
Babona umudendezo, bakongera kuwamburwa
Itegeko ryabuzanyaga umurimo w’Abahamya ba Yehova ryari rimaze imyaka itandatu ryakuweho mu mwaka wa 1956, ryongera gusubiraho nyuma y’amezi 11 gusa.
Kiliziya Gatolika na Trujillo
Kiliziya yari imaze imyaka myinshi ishyigikiye umunyagitugu wo muri Dominikani, yahinduye uko ibona ibintu inasaba imbabazi Abanyadominikani.
Igitero gikaze
Abahamya bagiriwe nabi ariko se hari icyo byagezeho?
Umutwe ni nde?
Imashini, igicupa kinini, umufuka w’igunira n’imyumbati, byose byarakoreshejwe mu gutegura no gukwirakwiza ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka igihe umurimo wari warabuzanyijwe.
Bashoboraga gufungwa
Nubwo amateraniro yabo yari abuzanyijwe, Abahamya bo muri Repubulika ya Dominikani bakoreshaga ubwenge bagashaka uko bakomeza kugira amateraniro badafashwe.
Barihanganye babona ihumure
Nyuma y’imyaka myinshi ubutegetsi burwanya Abahamya bo muri Repubulika ya Dominikani, babonye ihumure riturutse ahantu batari biteze.
“Narwanye nk’intare”
Luis Eduardo Montás, wagerageje incuro ebyiri kwica umunyagitugu wo mu gihugu cye, yabonye ukuri ko muri Bibiliya igihe yashakishaga ubundi buryo bwo kumwica.
“Ibyirigiro by’Ubwami si inzozi”
Efraín De La Cruz yafungiwe muri gereza ndwi kandi arakubitwa cyane azira kubwiriza ubutumwa bwiza. Ni iki cyamufashije gukomeza kurangwa n’ishyaka mu gihe cy’imyaka isaga 60 yose?
“Nzakomeza kuba Umuhamya wa Yehova”
Umupadiri yaburiye Mary Glass ko nasoma Bibiliya yari gusara. Yarayisomye kandi abonamo impamvu yari yamubujije.
Umudendezo wo kubwiriza
Trujillo amaze kwicwa, haje abandi bamisiyonari kandi batangira kubwiriza. Buhoro buhoro, bashoboye gukuraho urwikekwe abantu bari bafitiye Abahamya ba Yehova.
Nta ho bazajya
Umurimo wo kubwiriza wakomeje kujya mbere nubwo hari imvururu za politiki. Ni iki cyagaragazaga ko Abahamya batari kuva muri Repubulika ya Dominikani?
Hari hakenewe ababwiriza benshi
Amateka y’ubwoko bwa Yehova muri Repubulika ya Dominikani ntiyaba yuzuye tutavuze Abahamya benshi cyane bemeye kwimukira muri icyo gihugu bagiye kubwiriza.
Bakunda abavandimwe babo
Inkubi y’umuyaga yiswe Georges imaze kuyogoza Repubulika ya Dominikani mu mwaka wa 1998, imihati yuje urukundo Abahamya bashyizeho yahumurije benshi kandi ihesha ikuzo Yehova Imana.
Bahangana n’ukwiyongera
Abahamya bamaze kwiyongera, bakoze iki kugira ngo haboneke amazu ahagije akoreshwa mu kuyoboka Imana n’abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bo kuyobora?
Ifasi ikoresha igikerewole cyo muri Hayiti
Abahamya ba Yehova bageza ubutumwa bw’Ubwami ku bantu bavuga igikerewole cyo muri Hayiti. Nyuma y’igihe hashinzwe amatorero kandi hashyirwaho amashuri yo kwigisha urwo rurimi.
Umutingito muri Hayiti
Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Repubulika ya Dominikani byatangije ibikorwa by’ubutabazi mu rugero rwagutse muri Hayiti nyuma y’umutingito wo mu mwaka wa 2010. Abantu benshi bitangiye gufasha.
Ibintu bishishikaje biteze
Umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa muri Repubulika ya Dominikani wateye imbere mu buryo bugaragara uhereye ku cyumweru tariki ya 1 Mata 1945. Hari impamvu zumvikana zo gutegerezanya icyizere igihe kizaza.
Yehova yuguruye imitima ya benshi
Mu gihe Leonardo Amor yamaze mu mugi wa La Vega, nta muntu n’umwe wemeye ukuri. Ese imimerere y’umutima w’abo bantu yari kuzigera ihinduka?
Abantu makumyabiri na babiri bavuye mu idini
Abantu bavugaga ko Abahamya ba Yehova badurumbanyaga abatuye mu mugi babigisha “inyigisho z’abadayimoni.” Icyakora, Abahamya bakoreshaga imirongo ya Bibiliya bagaha abantu ibisubizo bibanyuze.
Umuntu utaremeraga ko Imana ibaho, yabaye umugaragu w’Imana
Juan Crispín ntiyemeraga ko Imana ibaho, ahubwo yatekerezaga ko revolisiyo ari yo yatuma isi irushaho kuba nziza. Ni iki cyatumye ahinduka akaba umugaragu w’Imana?
Umuntu wa mbere utumva wemeye ukuri
José Pérez ni we muntu wa mbere utumva wabaye Umuhamya muri Repubulika ya Dominikani. José yashoboye ate ‘kumva’ ubutumwa bwo muri Bibiliya maze akamenya icyo yigisha mu buryo bwuzuye?
Agira imibereho ifite intego
José Estévez n’umuryango we bagize imibereho ifite intego. Biboneye bate ko Yehova asohoza amasezerano ye?
Nashatse kureka gukorera Imana
Nubwo Martín Paredes yigiraga kuzaba umupadiri, yashatse kureka gukorera Imana. None se igitabo yatiye umucungamari wa seminari cyamufashije gite guhindura imibereho?