A7-H
Ibintu by’ingenzi byaranze Yesu igihe yari ku isi—Umurimo wa nyuma Yesu yakoreye i Yerusalemu (Igice cya 2)
IGIHE |
AHANTU |
IBYABAYE |
MATAYO |
MARIKO |
LUKA |
YOHANA |
---|---|---|---|---|---|---|
Tariki ya 14 Nisani |
Yerusalemu |
Yesu avuga ko Yuda ari bumugambanire maze akamusohora |
||||
Atangiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba (1Kr 11:23-25) |
||||||
Ahanura ko Petero yari kumwihakana n’intumwa zigatatana |
||||||
Abasezeranya umufasha; umugani w’umuzabibu w’ukuri; itegeko ry’urukundo; isengesho rya nyuma ari kumwe n’intumwa ze |
||||||
Getsemani |
Agira agahinda kenshi mu busitani; Yesu agambanirwa kandi agafatwa |
|||||
Yerusalemu |
Ana amubaza ibibazo; Kayafa n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bamucira urubanza; Petero amwihakana |
|||||
Yuda wamugambaniye yimanika (Ibk 1:18, 19) |
||||||
Ajyanwa imbere ya Pilato, hanyuma akajyanwa kwa Herode; agarurwa kwa Pilato |
||||||
Pilato ashakisha uko yamurekura, ariko Abayahudi bagasaba Baraba; ahabwa igihano cyo kwicirwa ku giti cy’umubabaro |
||||||
(Ku wa Gatanu, ahagana saa cyenda z’amanywa) |
Gologota |
Apfira ku giti cy’umubabaro |
||||
Yerusalemu |
Umurambo we uvanwa ku giti, ugashyingurwa |
|||||
Tariki ya 15 Nisani |
Yerusalemu |
Abatambyi n’Abafarisayo barindisha imva kandi bakayishyiraho ikimenyetso |
||||
Tariki ya 16 Nisani |
Yerusalemu no mu nkengero zayo; Emawusi |
Yesu azurwa; abonekera intumwa ze inshuro eshanu |
||||
Nyuma y’itariki ya 16 Nisani |
Yerusalemu; Galilaya |
Yesu Kristo akomeza kubonekera abigishwa be (1Kr 15:5-7; Ibk 1:3-8); atanga amabwiriza n’inshingano yo guhindura abantu abigishwa |
||||
Tariki ya 25 Iyari |
Ku Musozi w’Imyelayo, hafi y’i Betaniya |
Yesu ajyanwa mu ijuru nyuma y’iminsi 40 azutse (Ibk 1:9-12) |