IKIBAZO CYA 1
Imana ni nde?
“Ibyo bizatuma abantu bamenya ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.”
“Mumenye ko Yehova ari Imana. Ni we waturemye. Turi abantu be. Turi intama zo mu rwuri rwe.”
“Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye; nta muntu n’umwe mpa icyubahiro cyanjye, ikuzo ryanjye sindiha ibishushanyo bibajwe.”
“Umuntu wese utabaza Yehova akoresheje izina rye azakizwa.”
“Birumvikana ko buri nzu yose igira uyubaka. Ariko Imana ni yo yaremye ibintu byose.”
“Nimwubure amaso yanyu murebe mu kirere. Ni nde waremye biriya bintu? Ni we ubiyobora nk’uko bayobora ingabo akabara kimwe kimwe ukwacyo; byose abyita amazina. Kubera ko afite imbaraga nyinshi n’ububasha buhambaye, nta na kimwe muri byo kibura.”