Zaburi 95:1-11
95 Nimuze turangururire Yehova ijwi ry’ibyishimo!
Nimuze turangururire ijwi ryo gutsinda Umukiza wacu akaba n’Igitare cyacu.+
2 Nimuze tujye imbere ye tumushimira.+
Nimuze tumuririmbire turangurura ijwi ryo gutsinda,
3 Kuko Yehova ari Imana ikomeye,Kandi ni Umwami ukomeye usumba izindi mana zose.+
4 Ni we uyobora ibiri hasi y’imisozi,Kandi ni we ugenzura ibiri hejuru y’imisozi.+
5 Ni we waremye inyanja,+Kandi ni we waremye ubutaka.+
6 Nimuze dusenge kandi dupfukame dukoze imitwe hasi,Dupfukame imbere ya Yehova Umuremyi wacu.+
7 Kuko ari we Mana yacu,Natwe tukaba abantu be.
Atwitaho nk’intama ziri mu rwuri.*+
Uyu munsi nimwumva ijwi rye,+
8 Ntimwange kumva nk’uko ba sogokuruza banyu babigenje i Meriba,*+N’igihe bari i Masa* mu butayu,+
9 Igihe bageragezaga Imana.+
Barayigerageje, nubwo bari barabonye ibyo yakoze.+
10 Mu gihe cy’imyaka 40 yose, yakomeje kwanga cyane ab’icyo gihe, maze iravuga iti:
“Ni abantu bahora bayoba,Kandi ntibigeze bamenya amategeko yanjye ngo bayumvire.”
11 Nuko irahira ifite uburakari iti:
“Sinzemera ko baruhuka nk’uko nanjye naruhutse.”*+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
^ Bisobanura “intonganya.”
^ Bisobanura ngo: “Kugerageza” cyangwa “ikigeragezo.”
^ Cyangwa “ntibazinjira mu kiruhuko cyanjye.”