Zaburi 78:1-72

  • Uko Imana yitaye ku Bisirayeli n’uko babuze ukwizera

    • Tuzabibwira ab’igihe kizaza (2-8)

    • ‘Ntibizeye Imana’ (22)

    • “Ibyokurya biturutse mu ijuru” (24)

    • ‘Bababaje Uwera wa Isirayeli’ (41)

    • Kuva muri Egiputa kugera mu Gihugu cy’Isezerano (43-55)

    • “Bakomeje kugerageza Imana” (56)

Masikili.* Zaburi ya Asafu.+ 78  Nimwumve amategeko yanjye, mwa bantu banjye mwe. Nimutege amatwi ibyo mvuga.   Ndatangira mvuga amagambo y’ubwenge,Mvuge ibisakuzo bya kera.+   Ndavuga ibyo twumvise tukabimenya,Tubibwiwe na ba sogokuruza.+   Ntituzabihisha ababakomokaho,Kandi tuzabibwira ab’igihe kizaza,+Tubabwire ibikorwa bihambaye bya Yehova, imbaraga ze,+N’ibintu bitangaje yakoze.+   Yashyiriyeho Yakobo amabwiriza,Aha Abisirayeli amategeko. Yategetse ba sogokuruza,Kuzamenyesha abana babo ibyo bintu,+   Kugira ngo ab’igihe kizaza,Ari bo bana bari kuzavuka, babimenye,+Maze na bo bazabibwire abana babo.+   Ibyo bizatuma biringira Imana,Ntibibagirwe ibyo yakoze,+Ahubwo bumvire amategeko yayo.+   Nanone bizatuma bataba nka ba sekuruzaBari ibyigomeke.+ Bahoraga bahuzagurika,+Kandi ntibabereye Imana indahemuka.   Nubwo abakomoka kuri Efurayimu bari abahanga mu kurashisha umuheto,Ku munsi w’urugamba barahunze. 10  Ntibubahirije isezerano ry’Imana,+Kandi banze gukurikiza amategeko yayo.+ 11  Nanone bibagiwe ibyo yari yarakoze,+N’imirimo itangaje yaberetse.+ 12  Yakoze ibintu bitangaje ba sekuruza babireba,+Ibikorera mu gihugu cya Egiputa, mu karere ka Sowani.+ 13  Yagabanyije inyanja mo kabiri kugira ngo bambuke,Ituma amazi ahagarara nk’urukuta.*+ 14  Yabayoboraga ku manywa ikoresheje igicu,Kandi ikabayobora ijoro ryose ikoresheje umuriro.+ 15  Yasatuye ibitare mu butayu,Kugira ngo ibahe amazi yo kunywa menshi nk’ayo hagati mu nyanja.+ 16  Yatumye imigezi isohoka mu rutare,Ituma amazi atemba nk’inzuzi.+ 17  Ariko bakomeje gukora ibyaha,Kandi bigomeka ku Isumbabyose bari mu butayu.+ 18  Bagerageje Imana,+Bayisaba ibyokurya bifuzaga cyane. 19  Nuko batangira kuvuga Imana nabi,Bavuga bati: “Ese Imana ishobora kutubonera ibyokurya muri ubu butayu?”+ 20  Yakubise urutare,Kugira ngo amazi aze ari menshi n’imigezi itembe.+ Ariko barongera baribaza bati: “Ese Imana ishobora no kuduha ibyokurya,Cyangwa igaha abantu bayo inyama?”+ 21  Yehova abyumvise yararakaye cyane,+Maze ateza umuriro+ abakomoka kuri Yakobo,Kandi arakarira cyane Abisirayeli,+ 22  Kuko batizeye Imana,+Kandi ntibiringire ko ishobora kubakiza. 23  Nuko itegeka ibicu byo hejuru,Kandi ikingura inzugi zo mu ijuru. 24  Yakomeje kubagushiriza manu yo kurya. Yabahaye ibyokurya biturutse mu ijuru.+ 25  Abantu bariye umugati uturutse mu ijuru.*+ Imana yaboherereje ibyokurya maze bararya barahaga.+ 26  Yahuhishije umuyaga mu kirere uturutse iburasirazuba,Ituma umuyaga uturutse mu majyepfo uhuha ikoresheje imbaraga zayo.+ 27  Yabagushirije inyama nyinshi zingana n’umukungugu,Ibagushiriza inyoni nyinshi zingana n’umusenyi wo ku nyanja. 28  Yazigushije hagati mu nkambi,Zigwa mu mpande zose z’amahema yayo. 29  Barariye barahaga cyane. Yabahaye ibyo bifuzaga.+ 30  Ariko mu gihe bari bagikomeje kurarikira ibyokurya,N’ibyo bariye batarabimira, 31  Imana yarabarakariye cyane.+ Yishe abanyambaraga bo muri bo,+Yica n’abasore bo mu Bisirayeli. 32  Nubwo ibyo byababayeho, barushijeho gukora ibyaha,+Ntibizera imirimo yayo itangaje.+ 33  Yatumye ubuzima bwabo buba bugufi, nk’uko umwuka ushira vuba,+Kandi ibateza ibyago bitunguranye birabahitana. 34  Ariko gihe cyose yicaga bamwe muri bo, abandi barayishakaga.+ Bisubiragaho maze bagashaka Imana. 35  Bibukaga ko Imana ari yo Gitare cyabo,+Bakibuka ko Imana Isumbabyose ari yo ibakiza.*+ 36  Bavugaga amagambo bayiryarya,Kandi bakayibeshya. 37  Ariko umutima wabo ntiwari uyitunganiye,+Kandi ntibabaye indahemuka ku isezerano ryayo.+ 38  Nyamara yabagiriraga imbabazi,+Kandi ikabababarira ibyaha byabo ntibarimbure.+ Inshuro nyinshi yarifataga ntibarakarire,+Kandi ntibagaragarize umujinya wayo mwinshi. 39  Yakomezaga kwibuka ko ari abantu basanzwe,+Kandi ko bameze nk’umuyaga uhuha ukagenda ariko ntugaruke.* 40  Bayigomekagaho kenshi mu butayu,+Bakayibabariza ahadatuwe.+ 41  Bagerageje Imana kenshi,+Bababaza Uwera wa Isirayeli. 42  Ntibibutse imbaraga zayo,Igihe yabakizaga umwanzi.+ 43  Ntibibutse ukuntu yakoreye ibimenyetso muri Egiputa,+N’uko yakoreye ibitangaza mu karere ka Sowani. 44  Ntibibutse ukuntu imiyoboro y’amazi ya Nili yayihinduye amaraso,+Ku buryo batashoboye kunywa amazi yayo. 45  Yabateje amasazi aryana cyane* kugira ngo abarye,+Ibateza n’ibikeri kugira ngo bibarimbure.+ 46  Imyaka yabo yayiteje inzige zishonje cyane,Ibyo baruhiye ibigabiza inzige.+ 47  Imizabibu yabo yayicishije urubura,+N’ibiti byabo byo mu bwoko bw’imitini ibyicisha amahindu. 48  Amatungo yabo aheka imizigo yayagabije urubura,+Kandi amatungo yabo iyakubitisha inkuba.* 49  Yarabarakariye cyane,Ibagirira umujinya, irabanga kandi ibateza ibyago,Ndetse iboherereza abamarayika ngo babateze amakuba. 50  Yarabarakariye,Ntiyabarinda urupfu,Ahubwo ibateza icyorezo. 51  Amaherezo yishe abana b’imfura bose bo muri Egiputa,+Yica imfura z’abakomoka kuri Hamu. 52  Nuko ikura abantu bayo muri Egiputa,Irabayobora banyura mu butayu bameze nk’umukumbi w’intama.+ 53  Yabayoboye mu mutekanoKandi nta bwoba bagize.+ Inyanja yarengeye abanzi babo.+ 54  Nuko irabazana ibageza mu gihugu cyayo cyera,+Muri aka karere k’imisozi miremire, yigaruriye ikoresheje imbaraga zayo.*+ 55  Yabagiye imbere yirukana abantu bo mu bihugu,+Maze ipimira Abisirayeli umurage wabo.+ Yatuje imiryango y’Abisirayeli mu mazu yabo bwite.+ 56  Icyakora bakomeje kugerageza Imana Isumbabyose no kuyigomekaho.+ Ntibumviye amategeko yayo.+ 57  Nanone bakomeje gusubira inyuma no kuriganya nka ba sekuruza.+ Ntibari abantu wakwiringira. Bari bameze nk’imyambi igoramye.+ 58  Bakomezaga kuyirakaza bitewe n’uko bajyaga ku dusozi bakahasengera ibigirwamana,+Bagatuma igira umujinya bitewe n’ibishushanyo byabo bibajwe.+ 59  Imana yarabyumvise irarakara,+Maze yanga Abisirayeli cyane. 60  Amaherezo yaretse ihema ry’i Shilo,+Ari ryo hema yari ituyemo iri hagati mu bantu.+ 61  Nuko yemera ko ikimenyetso cyagaragazaga imbaraga zayo,N’ubwiza bwayo gitwarwa n’abanzi bayo.+ 62  Yararetse abantu bayo bicishwa inkota,+Kandi irakarira cyane abo yagize umurage wayo. 63  Umuriro watwitse abasore babo,N’abakobwa babo ntibaririmbirwa indirimbo z’ubukwe. 64  Abatambyi babo bishwe n’inkota,+Kandi abapfakazi babo ntibabaririra.+ 65  Nuko Yehova akanguka nk’uwari usinziriye,+Ameze nk’umugabo w’umunyambaraga usindutse divayi.+ 66  Arwanya abanzi be abasubiza inyuma,+Abakoza isoni kugeza iteka ryose. 67  Yanze abakomoka kuri Yozefu,Ntiyatoranya abo mu muryango wa Efurayimu. 68  Ahubwo yatoranyije umuryango wa Yuda,+Umusozi wa Siyoni, akunda.+ 69  Yatumye urusengero rwe ruhoraho iteka, nk’uko ijuru rihoraho iteka ryose.+ Yatumye rukomera, nk’uko isi ihoraho iteka ryose.+ 70  Yatoranyije umugaragu wayo Dawidi,+Imuvanye aho yaragiraga intama.+ 71  Yamuvanye inyuma y’izonsa,Maze aramuzana kugira ngo abe umwungeri w’abantu be bakomoka kuri Yakobo,+Kandi yite ku Bisirayeli yagize umurage we.+ 72  Yabitayeho mu budahemuka,+Kandi abayoborana ubuhanga.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “urugomero.”
Cyangwa “umugati w’abanyambaraga.”
Cyangwa “ari yo mucunguzi wabo.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Umwuka ubavamo ntugaruke.”
Cyangwa “ibibugu.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Iyahindisha umuriro.”
Cyangwa “ukuboko kwayo kw’iburyo.”