Zaburi 77:1-20
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Yedutuni.* Ni indirimbo ya Asafu.+
77 Nzarangurura ijwi ntakambire Imana.
Nzarangurura ijwi ntakambire Imana, kandi izanyumva.+
2 Igihe nari mfite ibibazo nashatse Yehova.+
Nijoro narambuye amaboko yanjye nsenga sinananirwa,Ariko sinabonye ihumure.
3 Mana iyo ntekereje ku byo wakoze numva nifuje kwemerwa nawe.+
Ndahangayitse kandi nta mbaraga nsigaranye.+ (Sela)
4 Ntunyemerera ngo nsinzire.
Narahungabanye sinshobora kuvuga.
5 Ntekereza ku minsi ya kera,+Ngatekereza no ku myaka yo mu bihe byahise.
6 Nijoro nibuka indirimbo yanjye,*+Maze ngafata igihe ngatekereza.+
Nkora ubushakashatsi nitonze kugira ngo mbone ibisubizo by’ibi bibazo:
7 Ese Yehova azaduta burundu,+Ntiyongere kutwishimira?+
8 Ese ntazongera kutugaragariza urukundo rudahemuka?
Ese nta bantu bazabona ibyo yasezeranyije biba?
9 None se Imana yaba yaribagiwe kugira neza,+Cyangwa yaba yararakaye ikareka kugira imbabazi? (Sela)
10 Nzajya mpora mvuga nti: “Dore ikimpangayikishije:+
Ni uko Ishoborabyose yaretse kudufasha.”
11 Nzibuka ibyo Yah yakoze.
Nzibuka ibikorwa bitangaje wakoze kera.
12 Nzatekereza ku mirimo yawe yose,Kandi ibikorwa byawe mbihoze ku mutima.+
13 Mana, ibikorwa byawe birera.
Mana yacu, ese hari indi mana ikomeye nkawe?+
14 Ni wowe Mana y’ukuri ikora ibintu bitangaje.+
Wamenyekanishije imbaraga zawe mu batuye isi.+
15 Wakijije* abantu bawe ukoresheje imbaraga zawe.+
Wakijije abakomoka kuri Yakobo n’abakomoka kuri Yozefu. (Sela)
16 Mana, amazi yarakubonye.
Amazi yarakubonye aribirindura,+N’amazi yo hasi mu nyanja arivumbagatanya.
17 Ibicu byasutse amazi.
Ijwi ry’inkuba ryumvikaniye mu bicu,Kandi imirabyo yawe imeze nk’imyambi ikwira hirya no hino.+
18 Urusaku rw’inkuba wahindishije+ rwari rumeze nk’urw’inziga z’amagare.
Imirabyo yamuritse ku isi,+Isi irivumbagatanya kandi iratigita.+
19 Waciye inzira mu nyanja,+Uca inzira mu mazi menshi,Ariko nta muntu wabonye aho wakandagiye.
20 Wayoboye abantu bawe nk’umukumbi,+Ukoresheje Mose na Aroni.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “indirimbo naririmbaga ncuranga inanga.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wacunguye.”