Zaburi 7:1-17
-
Yehova ni Umucamanza ukiranuka
-
“Yehova, nshira urubanza” (8)
-
Indirimbo y’agahinda Dawidi yaririmbiye Yehova, ku birebana n’amagambo ya Kushi w’Umubenyamini.
7 Yehova Mana yanjye, ni wowe nahungiyeho.+
Ntabara unkize abantoteza bose.+
2 Nutantabara bazantanyaguza nk’uko intare itanyaguza umuhigo,+Bantware ntafite unkiza.
3 Yehova Mana yanjye, niba hari ikosa nakoze,Cyangwa hakaba hari ikibi nakoze,
4 Niba naragiriye nabi uwangiriye neza,+Cyangwa niba naratwaye ibintu by’umwanzi wanjye nta mpamvu,*
5 Umwanzi wanjye azankurikire amfate,Ankandagirire hasi,Kandi atume ntakaza icyubahiro cyanjye. (Sela)
6 Yehova, hagurukana uburakari bwawe.
Haguruka urwanye abanzi banjye bandakariye.+
Haguruka untabare, kandi utegeke ko ubutabera bwubahirizwa.+
7 Reka ibihugu bigukikize,Maze uhite ubirwanya uturutse mu ijuru.
8 Yehova azacira abantu urubanza.+
Yehova, ncira urubanza ruhuje no gukiranuka kwanjye,Kandi uruce ukurikije ubudahemuka bwanjye.+
9 Ndakwinginze, hagarika ibikorwa bibi by’abantu babi,+Ahubwo ushyigikire umukiranutsi,+Kuko uri Imana ikiranuka igenzura imitima+ n’ibitekerezo by’imbere cyane.*+
10 Imana ni ingabo inkingira,+ ni yo Mukiza wabakiranutsi.+
11 Imana ni Umucamanza ukiranuka,+Kandi buri munsi imenyekanisha imanza yaciriye ababi.*
12 Iyo hagize uwanga kwihana,+ ityaza inkota yayo.+
Irega umuheto wayo ikitegura kurasa.+
13 Itegura intwaro zayo zo kwica,Igatunganya imyambi yayo yaka umuriro.+
14 Umuntu wiyemeza gukora ibibi,Aba ameze nk’utwite ibyago maze akabyara ibinyoma.+
15 Acukura umwobo akawugira muremure,Ariko akagwa muri uwo mwobo yicukuriye.+
16 Ibyago ateza ni we bizageraho,+Urugomo rwe ruzamugarukira.
17 Nzasingiza Yehova kuko ari Imana igira ubutabera.+
Nzaririmbira* Yehova+ we Mana Isumbabyose.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Niba narakijije undwanya nta mpamvu.”
^ Cyangwa “ni yo igenzura imitima n’impyiko.”
^ Cyangwa “ivuga amagambo akaze yo kwamagana ababi gusa.”
^ Cyangwa “nzacurangira.”