Zaburi 55:1-23
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga. Masikili.* Ni zaburi ya Dawidi.
55 Mana, umva isengesho ryanjye,+Kandi ungirire imbabazi nk’uko mbigusaba.+
2 Umva ibyo ngusaba kandi unsubize.+
Ibibazo mfite bimbuza amahoro,+Ngahangayika cyane,
3 Bitewe n’ibyo abanzi banjye bavuga,N’abagome banzengereza.
Bakomeza kunteza ibibazo,Kandi barandakarira, bakanyanga cyane.+
4 Umutima wanjye ufite agahinda kenshi.+
Ndatinya cyane ko bashobora kunyica!+
5 Mfite ubwoba bwinshi kandi ndatitira.
Ndumva mpinda umushyitsi.
6 Mpora mvuga nti: “Iyaba gusa nari mfite amababa nk’ay’inuma!
Mba ngurutse nkajya gutura ahantu hari umutekano.
7 Nagenda ngahungira kure,+Nkaba nibereye mu butayu.+ (Sela)
8 Nakwihuta nkajya kwihisha.
Nkihisha umuyaga ukaze n’imvura nyinshi.”
9 Yehova, batere kugira urujijo kandi uburizemo imigambi yabo,+Kuko urugomo n’amakimbirane byabaye byinshi mu mujyi.
10 Mbibona ku manywa na nijoro,Kandi umujyi urimo ubugizi bwa nabi n’akaga.+
11 Nanone urimo ibyago,Kandi aho abantu bahurira hakorerwa ibikorwa byo gukandamiza n’uburiganya.+
12 Si umwanzi wantutse,+Mba narabyihanganiye.
Kandi iyo aba ari umuntu unyanga ushaka kungirira nabi,Mba naramwihishe.
13 Ariko noneho ni wowe mugenzi wanjye,+Wari incuti yanjye magara kandi twari tuziranye.+
14 Twari incuti cyane,Kandi twajyanaga mu nzu y’Imana turi kumwe n’abantu benshi.
15 Abanzi banjye nibarimbuke bashire!+
Bamanuke bajye mu Mva* ari bazima,Kuko bahora bakora ibibi kandi ni byo bibaranga.
16 Ariko njyewe nzatabaza Yehova,Kandi azankiza.+
17 Haba nimugoroba, mu gitondo no ku manywa mba mpangayitse ndi gutaka,+Kandi Imana yumva ijwi ryanjye.+
18 Izankiza abandwanya mbone amahoro,Kuko banteye ari benshi.+
19 Imana izanyumva maze ibarwanye,+Yo yicaye ku ntebe y’ubwami kuva kera.+ (Sela)
Banze guhindukaKandi ntibatinya Imana.+
20 Incuti yanjye* yarwanyije abo bari babanye amahoro.+
Yishe isezerano bagiranye.+
21 Amagambo ye aba aryohereye,+Ariko mu mutima we aba yiteguye gutangiza intambara.
Amagambo ye yorohereye kurusha amavuta,Nyamara ameze nk’inkota zityaye.+
22 Ikoreze Yehova ibiguhangayikisha byose,+Na we azagufasha.+
Ntazigera yemera ko umukiranutsi agwa.*+
23 Ariko wowe Mana, uzabamanura ubashyire mu mva.+
Abo bantu bariganya kandi bamennye amaraso, bazapfa batagejeje no kuri kimwe cya kabiri cy’igihe bari kuzamara.+
Ariko njye, nzakwiringira.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Incuti ivugwa aha ni yo yavuzwe no ku murongo wa 13 n’uwa 14.
^ Cyangwa “anyeganyezwa.”