Zaburi 54:1-7

  • Isengesho ry’umuntu ukikijwe n’abanzi usenga asaba gutabarwa

    • ‘Imana ni yo imfasha’ (4)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga. Masikili.* Ni Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe abantu b’i Zifu bajyaga kwa Sawuli bakamubwira bati: “Dawidi yihishe iwacu.”+ 54  Mana, nkiza ubigiriye izina ryawe,+Kandi umburanire+ ukoresheje imbaraga zawe.   Mana, umva isengesho ryanjye,+Utege amatwi ibyo nkubwira,   Kuko hari abanzi bahagurukiye kundwanya,Hakaba n’abagome bashaka kunyica.+ Ntibubaha Imana.+ (Sela)   Dore Imana ni yo imfasha.+ Yehova ari kumwe n’abanshyigikira.   Abanzi banjye azabishyura+ ibibi bakoze. Mana yanjye barimbure nk’uko wabisezeranyije.+   Nzagutambira igitambo+ mbikuye ku mutima. Yehova, nzasingiza izina ryawe kuko ari byo byiza.+   Ni wowe unkiza ibyago byose,+Kandi nibonera ukuntu abanzi banjye batsindwa.+

Ibisobanuro ahagana hasi