Zaburi 138:1-8
Zaburi ya Dawidi.
138 Mana nzagusingiza n’umutima wanjye wose.+
Nzagusingiza,*Ndirimba imbere y’izindi mana.
2 Nzapfukama nerekeye urusengero rwawe rwera,+Kandi nzasingiza izina ryawe,+Bitewe n’uko ugira urukundo rudahemuka kandi ukaba uri uwizerwa.
Wagaragaje ko izina ryawe n’ibyo wasezeranyije biruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose.
3 Igihe nagusengaga waranshubije.+
Wampaye imbaraga utuma ngira ubutwari.+
4 Yehova, abami bo mu isi bose bazagusingiza,+Kuko bazaba barumvise amasezerano yawe.
5 Yehova, bazaririmba bavuga ibikorwa byawe,Kuko wowe Yehova, icyubahiro cyawe ari cyinshi.+
6 Nubwo Yehova akomeye, yita ku bantu bicisha bugufi,+Ariko abishyira hejuru ntiyemera ko baba incuti ze.+
7 Niyo naba ngeze mu byago, nzi ko uzakomeza kundinda.+
Uzakoresha imbaraga zawe urwanye abanzi banjye barakaye,Kandi uzankiza ukoresheje ukuboko kwawe kw’iburyo.
8 Yehova nzi ko uzakora ibintu byose unyifuriza.
Yehova, urukundo rwawe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.+
Ntutererane abantu bawe waremye.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Nzasuzugura izindi mana, abe ari wowe ncurangira.”