Zaburi 135:1-21
135 Nimusingize Yah!*
Nimusingize izina rya Yehova.
Nimusingize Yehova mwa bagaragu be mwe,+
2 Mwe muhagaze mu nzu ya Yehova,Mu bikari by’inzu y’Imana yacu.+
3 Nimusingize Yah, kuko Yehova ari mwiza.+
Muririmbe musingiza izina rye kuko bishimishije.
4 Yah yitoranyirije Yakobo.
Yitoranyirije Isirayeli ngo abe umutungo we wihariye.+
5 Nzi neza ko Yehova akomeye.
Umwami wacu aruta izindi mana zose.+
6 Ibyo Yehova yishimira gukora byose arabikora,+Haba mu ijuru, ku isi, mu nyanja no hasi mu nyanja.
7 Atuma ibicu bizamuka biturutse ku mpera y’isi.
Ni we wohereza imirabyo n’imvura.
Azana umuyaga awukuye mu bigega bye.+
8 Ni we wishe abana b’imfura bo muri Egiputa,N’amatungo yavutse mbere.+
9 Ni we wohereje muri Egiputa ibimenyetso n’ibitangaza,+Byibasira Farawo n’abagaragu be bose.+
10 Ni we warimbuye abantu bo mu bihugu byinshi,+Yica n’abami bakomeye.+
11 Yishe Sihoni umwami w’Abamori+Na Ogi umwami w’i Bashani,+Arimbura n’ubwami bwose bw’i Kanani.
12 Ni we watanze igihugu cyabo,Ngo kibe umurage w’abantu be, ari bo Bisirayeli.+
13 Yehova, izina ryawe rizahoraho iteka ryose.
Yehova, gukomera kwawe kuzahoraho uko ibihe bizagenda bisimburana.+
14 Yehova azarenganura abantu be,+Kandi azagirira impuhwe abagaragu be.+
15 Ibigirwamana abantu basenga ni ifeza na zahabu,Kandi byakozwe n’abantu.+
16 Bifite akanwa ariko ntibishobora kuvuga.+
Bifite amaso ariko ntibishobora kureba.
17 Bifite amatwi ariko ntibishobora kumva.
Ntibishobora no guhumeka.+
18 Ababikora n’ababyiringira bose,+Bazamera nka byo.+
19 Mwa Bisirayeli mwe, nimusingize Yehova.
Mwebwe abakomoka kuri Aroni, nimusingize Yehova.
20 Mwebwe abakomoka kuri Lewi, nimusingize Yehova.+
Mwa batinya Yehova mwe, nimusingize Yehova.
21 Yehova nasingizwe ari i Siyoni,+We utuye i Yerusalemu.+
Nimusingize Yah!+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.