Yobu 36:1-33

  • Elihu agaragaza ibintu bihambaye Imana ikora (1-33)

    • Abantu bumvira bagira ubuzima bwiza. Abatubaha Imana barayirakarira cyane (11-13)

    • ‘Ni nde mwigisha umeze nk’Imana?’ (22)

    • Yobu agomba gusingiza Imana (24)

    • “Imana irakomeye cyane kuruta uko tubitekereza” (26)

    • Imana itegeka imvura n’imirabyo (27-33)

36  Elihu akomeza avuga ati:   “Nyihanganira gato maze ngusobanurire,Kuko ngifite amagambo yo kuvuganira Imana.   Ndagusobanurira neza ibyo nzi,Maze ngaragaze ko Umuremyi wanjye akiranuka.+   Mu by’ukuri, ibyo nkubwira si ibinyoma,Kuko nabyigishijwe n’Imana ifite ubwenge butunganye.+   Kandi rwose Imana ifite imbaraga.+ Nta muntu n’umwe ijya itererana. Ifite ubushobozi buhambaye bwo gusobanukirwa ibintu.   Ntizemera ko umuntu mubi akomeza kubaho,+Ahubwo izarenganura abababaye.+   Ihoza amaso ku bakiranutsi.+ Izabaha ubwami bategekane n’abandi bami,*+ kandi bazahabwa icyubahiro iteka ryose.   Iyo abanyabyaha bakoze icyaha barafatwa bakabohwa. Iyo bababaye kuko baba baboheshejwe iminyururu,   Imana ibamenyesha amakosa bakoze. Baba barakoze ibyaha, kubera ubwibone bwabo. 10  Bazatega amatwi ibagire inama,Kandi ibabwire ko bakwiriye guhinduka bakareka ibibi.+ 11  Nibumvira bakayikorera,Bazaba abakire,Kandi bazagira ubuzima bwiza.+ 12  Ariko nibatumvira, bazapfa bishwe n’inkota,+Kandi bazapfa badafite ubwenge. 13  Abatubaha Imana* barayirakarira cyane. Niyo yababoha, ntibayitabaza ngo ibafashe. 14  Kubera ko ubuzima bwabo babumara mu buraya,*+Bapfa bakiri bato.+ 15  Ariko Imana ikiza abababaye imibabaro yabo,Kandi ibasaba kuyitega amatwi mu gihe bakandamizwa. 16  Nawe rero izagukiza ibibazo biguhangayikishije,+Ikujyane ahantu hagari hafite umudendezo,+Iguhumurize, iguhe ibyokurya byinshi kandi byiza.+ 17  Igihe imanza zizacibwa kandi ubutabera bukubahirizwa,Uzishimira kubona urubanza ababi bazacirwa.+ 18  Ariko uramenye uburakari ntibuzatume ugira ubugome,+Kandi ntuzemere ruswa itazakuyobya. 19  Ese nutabaza hari icyo uzageraho? Ibyo uzakora byose, nta kizakubuza guhangayika.+ 20  Ntukifuze cyane ijoro,Igihe abantu bapfa mu buryo butunguranye. 21  Uramenye ntugahitemo gukora ibibi,Ahubwo ujye uhitamo kwihanganira imibabaro.+ 22  Dore Imana ifite imbaraga nyinshi cyane. Ni nde mwigisha umeze nka yo? 23  Ese hari umuntu wigeze ayiyobora,*+Cyangwa ngo ayibwire ati: ‘ibyo wakoze ni bibi?’+ 24  Jya wibuka ibikorwa byayo,+Ibyo abantu baririmbye.+ 25  Abantu bose barabibonye. Buri wese arabireba bikamutangaza. 26  Ni ukuri Imana irakomeye cyane kuruta uko tubitekereza.+ Ntushobora kumenya umubare w’imyaka ifite.+ 27  Izamura ibitonyanga by’amazi,+Bigahinduka ibihu, maze bigatanga imvura, 28  Bityo ibicu bikavamo amazi,+Maze abantu bakabona imvura. 29  None se ni nde wasobanukirwa uko ibicu biteye,N’ukuntu inkuba zikubitira mu bicu?+ 30  Reba ukuntu yashyize imirabyo+ mu bicu,Kandi inyanja ikayuzuza amazi. 31  Ibyo byose ni byo ikoresha ikabeshaho abantu,Kandi ikabaha ibyokurya byinshi.+ 32  Ifata umurabyo mu biganza byayo,Ikawohereza aho ishaka.+ 33  Urusaku rw’inkuba ruvuga ibyayo,Kandi amatungo na yo amenya ko ije.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Izashyiraho abami.”
Cyangwa “abahakanyi.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubuhakanyi.”
Aha berekeza ku buraya bwakorerwaga mu nsengero. Habaga hari abagabo cyangwa abagore bakoraga ubusambanyi muri gahunda yo gusenga ibigirwamana.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ayinenga” cyangwa “Ayisaba kwisobanura.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Amenya ibigiye kuba.”