Umubwiriza 5:1-20
5 Nujya mu nzu y’Imana y’ukuri,+ ujye witwara neza. Ujye wigira hafi utege amatwi,+ aho gutamba ibitambo nk’uko abatagira ubwenge babigenza,+ kuko baba batazi ko bakora nabi.
2 Ntukihutire kugira icyo uvuga kandi ntukagire icyo uvugira imbere y’Imana y’ukuri+ utabitekerejeho, kuko Imana y’ukuri iri mu ijuru ariko wowe ukaba uri ku isi. Ni yo mpamvu amagambo yawe akwiriye kuba make.+
3 Inzozi ziterwa n’ibintu byinshi umuntu aba yiriwemo+ kandi amagambo menshi y’umuntu utagira ubwenge atuma avuga iby’ubujiji.+
4 Nugira ikintu usezeranya Imana* ntugatinde kugikora,+ kuko itishimira abantu batagira ubwenge.+ Ujye ukora ibyo wayisezeranyije.+
5 Kwiyemeza ikintu ntugikore birutwa no kubireka.+
6 Ntukemere gukora icyaha bitewe n’amagambo wavuze+ kandi ntukavugire imbere y’umumarayika ko wari wibeshye.+ Kuki watuma Imana y’ukuri ikurakarira bitewe n’ibyo wavuze? Uramutse ubikoze Imana y’ukuri yatuma nta cyo ugeraho mu byo ukora byose.+
7 Nk’uko inzozi zituruka ku bintu byinshi umuntu aba yiriwemo+ ni na ko amagambo menshi atagira akamaro. Ariko wowe ujye utinya Imana y’ukuri.+
8 Nubona mu gace k’iwanyu hari umuyobozi ukandamiza umukene, kandi nta butabera buhari, ibyo ntibikagutangaze+ kuko umuyobozi mukuru kuruta uwo aba abireba kandi abo bayobozi bombi baba bafite ababasumba.
9 Nanone inyungu ziva mu gihugu barazigabana bose kandi n’umwami atungwa n’ibiva mu murima.+
10 Ukunda amafaranga ntajya ayahaga kandi n’ukunda ubutunzi ntabuhaga.+ Ibyo na byo ni ubusa.+
11 Iyo ibintu byiza bibaye byinshi, ababirya na bo baba benshi.+ None se nyirabyo aba yungutse iki uretse kubirebesha amaso gusa?+
12 Umuntu ukorera abandi asinzira neza, nubwo yarya bike cyangwa byinshi. Ariko ubutunzi bwinshi bw’umukire bumubuza gusinzira.
13 Dore ibyago bikomeye nabonye muri iyi si: Umuntu yishakiye ubutunzi bwinshi maze bumuteza ibibazo.
14 Ubwo butunzi bwarashize bitewe n’uko yabushoye mu bintu biteje akaga, maze abyara umwana nta cyo asigaranye.+
15 Nk’uko umuntu yavuye mu nda ya mama we yambaye ubusa, ni na ko azagenda.+ Azagenda nk’uko yaje kandi nta kintu na kimwe ashobora gutwara mu byo yakoranye umwete byose.+
16 Ibi na byo ni ibyago bikomeye: Umuntu agenda nk’uko yaje. None se umuntu ukomeza gukorana umwete yiruka inyuma y’umuyaga, bimumarira iki?+
17 Nanone igihe cyose aba akiriho ntiyishimira ibyokurya, kuko ahorana imihangayiko, indwara n’uburakari.+
18 Dore ikintu cyiza nabonye kandi gikwiriye: Ni uko umuntu agomba kurya, akanywa kandi akishimira imirimo yose akorana umwete+ kuri iyi si, mu minsi mike yo kubaho Imana y’ukuri iba yaramuhaye, kuko icyo ari cyo gihembo cye.+
19 Kandi umuntu wese Imana yahaye ubukire n’ubutunzi,+ ikamuha n’ubushobozi bwo kubyishimira, akwiriye kwakira igihembo cye, akishimira imirimo akorana umwete. Iyo ni impano y’Imana.+
20 Iminsi y’ubuzima bwe iba yihuta cyane ku buryo atabimenya, kuko Imana ituma ahora anezerewe.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “nuhigira Imana umuhigo.”