Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 17:1-37
17 Nuko Yesu abwira abigishwa be ati: “Ibituma abantu bakora ibyaha* bizabaho byanze bikunze. Ariko umuntu utuma abandi bakora ibyaha azahura n’ibibazo bikomeye.
2 Icyamubera cyiza, ni uko yahambirwa ibuye rinini cyane* mu ijosi maze akajugunywa mu nyanja, aho kugira ngo asitaze umwe muri aba bagereranywa n’abana bato.+
3 Mwirinde! Niba umuvandimwe wawe akoze icyaha umucyahe,+ kandi niyihana umubabarire.+
4 Niyo yagukorera icyaha inshuro zirindwi ku munsi kandi akagusanga inshuro zirindwi akubwira ati: ‘ndihannye,’ uzamubabarire.”+
5 Icyo gihe intumwa zibwira Umwami ziti: “Noneho dufashe tugire ukwizera gukomeye.”+
6 Hanyuma Umwami aravuga ati: “Muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira iki giti muti: ‘randuka uterwe mu nyanja,’ kandi cyabumvira.+
7 “Ni nde muri mwe waba afite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira amatungo, maze yaza avuye mu murima agahita amubwira ati: ‘ngwino dusangire?’
8 Si uko yabigenza ahubwo yamubwira ati: ‘genda uhindure imyenda yawe untegurire ibyokurya bya nimugoroba, hanyuma ubinzanire mbanze ndye kandi nywe, nyuma yaho ni bwo nawe uri burye kandi unywe.’
9 Ntazumva ko akwiriye gushimira uwo mugaragu kubera ko uwo mugaragu azaba yakoze ibyo ashinzwe.
10 Nuko rero, namwe nimumara gukora ibintu byose mushinzwe, mujye muvuga muti: ‘si ngombwa ko mudushimira. Turi abagaragu gusa. Ibyo twakoze ni byo twagombaga gukora.’”+
11 Hari igihe Yesu yari agiye i Yerusalemu, anyura muri Samariya na Galilaya.
12 Nuko yinjiye mu mudugudu umwe, abantu 10 bari barwaye ibibembe baza kumureba, ariko bahagarara kure ye.+
13 Barangurura amajwi yabo baravuga bati: “Yesu, Mwigisha, tugirire impuhwe!”
14 Nuko ababonye arababwira ati: “Nimugende mwiyereke abatambyi.”+ Bakiva aho bahita bakira.+
15 Ariko umwe muri bo abonye ko yakize, agaruka asingiza Imana mu ijwi riranguruye.
16 Nuko apfukama imbere ya Yesu, aramushimira, kandi uwo mugabo yari Umusamariya.+
17 Yesu na we arabaza ati: “Ese abantu bakize ntibari icumi? None se abandi icyenda bari he?
18 Ese hari n’umwe muri bo wagarutse gusingiza Imana, uretse uyu mugabo w’umunyamahanga?”
19 Nuko aramubwira ati: “Haguruka wigendere, ukwizera kwawe kwagukijije.”+
20 Ariko Abafarisayo bamubajije igihe Ubwami bw’Imana buzazira,+ arabasubiza ati: “Ubwami bw’Imana ntibuzaza mu buryo bugaragarira bose.
21 Nta n’ubwo abantu bazavuga bati: ‘dore ngubu!’ Cyangwa bati: ‘nguburiya!’ Kuko Ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe.”+
22 Nuko abwira abigishwa be ati: “Igihe kizagera ubwo muzifuza ko Umwana w’umuntu agumana namwe, ariko ibyo ntibizashoboka.
23 Icyo gihe abantu bazababwira bati: ‘dore ari hariya’ cyangwa bati: ‘ari hano!’ Ntimuzageyo cyangwa ngo mubakurikire.+
24 Nk’uko iyo umurabyo urabije ubonekera mu ruhande rumwe rw’ikirere ukagera no ku rundi ruhande, ni ko bizamera n’igihe umwana w’umuntu+ azaba ahari.+
25 Icyakora agomba kubanza kugerwaho n’imibabaro myinshi, kandi ab’iki gihe bakamwanga.+
26 Nanone, uko byagenze mu minsi ya Nowa,+ ni na ko bizagenda igihe Umwana w’umuntu azaba ahari.+
27 Abantu bararyaga, baranywaga, abagabo bagashaka abagore n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu bwato+ maze Umwuzure uraza urabarimbura bose.+
28 Ni na ko byagenze mu gihe cya Loti.+ Abantu bararyaga, baranywaga, baraguraga bakagurisha, bagahinga kandi bakubaka.
29 Ariko umunsi Loti yaviriye i Sodomu, haguye umuriro n’amazuku* biturutse mu ijuru, birabarimbura bose.+
30 Uko ni na ko bizagenda ku munsi Umwana w’umuntu azahishurwa.+
31 “Kuri uwo munsi, umuntu uzaba ari hejuru y’inzu* ariko ibintu bye biri mu nzu, ntazamanuke ngo abifate, kandi umuntu uzaba yagiye mu murima na we ntazagaruke kureba ibyo yasize inyuma.
32 Mwibuke umugore wa Loti.+
33 Umuntu wese ushaka kurinda ubuzima bwe azabubura, ariko umuntu wese wemera gupfa azongera abeho.+
34 Ndababwira ukuri ko muri iryo joro abantu babiri bazaba baryamye mu buriri bumwe. Ariko umwe azajyanwa, undi asigare.+
35 Icyo gihe abagore babiri bazaba basya ku rusyo* rumwe, maze umwe ajyanwe, ariko undi asigare.”
36 * ——
37 Bamaze kubyumva baramubaza bati: “Mwami ibyo bizabera he?” Arabasubiza ati: “Aho intumbi iri, ni na ho kagoma* zizateranira.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “basitara.”
^ Cyangwa “urusyo.” Ryabaga ari ibuye rinini rikaragwa n’indogobe kugira ngo risye ibinyampeke.
^ Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.
^ Amenshi mu mazu ya kera yabaga afite hejuru y’inzu hashashe ku buryo abantu bashoboraga kuhakorera imirimo itandukanye.
^ Ryabaga ari ibuye rinini bakoreshaga basya ibinyampeke.
^ Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.
^ Ni ubwoko bw’igisiga.