Kuva 36:1-38

  • Batanze impano zirenze izikenewe (1-7)

  • Bubaka ihema ryo guhuriramo n’Imana (8-38)

36  “Besaleli na Oholiyabu bazakore iyo mirimo, bakorane n’abahanga bose Yehova yahaye ubwenge no gusobanukirwa, kugira ngo bamenye uko bazakora imirimo yose ifitanye isano n’ahantu hera bakurikije ibyo Yehova yategetse byose.”+  Nuko Mose ahamagara Besaleli na Oholiyabu n’abahanga bose Yehova yahaye ubwenge,+ ni ukuvuga umuntu wese wifuza gukora uwo murimo abikuye ku mutima.+  Hanyuma baza aho Mose ari, bafata impano zose+ Abisirayeli bari bazanye zigenewe umurimo wera. Icyakora buri gitondo Abisirayeli bakomezaga kumuzanira impano zitanzwe ku bushake.  Nuko abahanga bose bamaze gutangira umurimo wera bakajya baza umwe umwe,  bakabwira Mose bati: “Abantu bakomeje kuzana ibintu byinshi birenze ibikenewe mu murimo Yehova yategetse ko ukorwa.”  Mose ategeka ko batangaza mu nkambi yose bati: “Ntihagire umugabo cyangwa umugore wongera kuzana impano zo gukoresha mu mirimo ijyanye n’ihema ry’Imana.” Abantu babyumvise ntibongera kugira icyo bazana.  Ibintu batanze byari bihagije kugira ngo uwo murimo wose ukorwe, ndetse byari birenze ibikenewe.  Abahanga bose+ bakoraga uwo murimo wo kubaka ihema,+ baboha imyenda 10 mu budodo bwiza bukaraze n’ubudodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine* no mu budodo bw’umutuku. Umuhanga* wo gufuma afuma kuri iyo myenda+ amashusho y’abakerubi.  Buri mwenda wari ufite uburebure bwa metero 12 na santimetero 46* n’ubugari bwa metero imwe na santimetero 78.* Iyo myenda yose yari ifite ibipimo bingana. 10  Nuko Besaleli ateranya imyenda itanu iba umwenda umwe n’indi itanu arayiteranya na yo iba umwenda umwe. 11  Hanyuma ku ruhande rw’umwenda umwe, aho iyo myenda yombi ihurira, ashyiraho udukondo dukozwe mu budodo bw’ubururu, abigenza atyo no ku ruhande rw’undi mwenda, aho iyo myenda yombi ihurira. 12  Aho iyo myenda yombi ihurira, ku ruhande rw’umwenda umwe ashyiraho udukondo 50, no ku ruhande rw’undi mwenda ashyiraho udukondo 50. Udukondo two kuri iyo myenda yombi twari duteganye. 13  Hanyuma acura ibikwasi 50 muri zahabu maze abifatanyisha iyo myenda iba ihema rimwe. 14  Hanyuma aboha imyenda 11+ yo gutwikira ihema, ayiboha mu bwoya bw’ihene. 15  Buri mwenda wari ufite uburebure bwa metero 13 na santimetero 35* n’ubugari bwa metero imwe na santimetero 78. Iyo myenda yose uko ari 11, yari ifite ibipimo bingana. 16  Afatanya imyenda itanu ukwayo n’indi itandatu ukwayo. 17  Hanyuma ku ruhande rw’umwenda umwe, aho iyo myenda yombi ihurira, ashyiraho udukondo 50, no ku ruhande rw’undi mwenda, aho iyo myenda yombi ihurira, ashyiraho udukondo 50. 18  Arangije acura ibikwasi 50 mu muringa, abifatanyisha iyo myenda, iba umwenda umwe. 19  Nuko atunganya impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ry’umutuku zo gutwikira iryo hema, atunganya n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi* azigereka hejuru yazo.+ 20  Hanyuma abaza amakadire* y’ihema, ayabaza mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya,+ arayashinga.+ 21  Buri kadire yari ifite uburebure bwa metero enye na santimetero 45* n’ubugari bwa santimetero 67.* 22  Buri kadire yari ifite uduhato* tubiri duteganye. Uko ni ko yakoze amakadire yose y’iryo hema. 23  Abariza ihema amakadire, ashyira amakadire 20 mu ruhande rwerekeye mu majyepfo. 24  Acura ibisate by’ifeza 40 abicamo imyobo, ashingamo ayo makadire 20, buri kadire ayishinga mu myobo y’ibisate bibiri n’indi kadire ayishinga mu myobo y’ibisate bibiri.+ 25  Ku rundi ruhande rw’ihema rwerekeye mu majyaruguru ahashyira amakadire 20 26  n’ibisate by’ifeza 40 biciyemo imyobo, ashinga ikadire imwe mu bisate bibiri n’indi kadire ayishinga mu bisate bibiri. 27  Ku ruhande rw’inyuma rw’iryo hema rwerekeye iburengerazuba, ahashyira amakadire atandatu.+ 28  Abaza amakadire abiri yo gushinga mu nguni zombi zo ku ruhande rwaryo rw’inyuma. 29  Ayo makadire yari abiri ava hasi agahurizwa hejuru ku mpeta ya mbere. Uko ni ko yakoze ayo makadire abiri yari mu nguni zombi. 30  Ayo makadire yose hamwe yari umunani n’ibisate by’ifeza byayo 16. Ikadire imwe yari ishinze mu bisate bibiri n’indi ishinze mu bisate bibiri, bityo bityo. 31  Abaza imitambiko mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya. Imitambiko itanu yo gushyira mu makadire y’uruhande rumwe rw’ihema,+ 32  imitambiko itanu yo gushyira mu makadire yo ku rundi ruhande rw’ihema, n’indi mitambiko itanu yo gushyira mu makadire yo ku ruhande rw’inyuma rwerekeye iburengerazuba. 33  Abaza n’umutambiko wo hagati unyura mu makadire, ukava ku mpera imwe ukagera ku yindi. 34  Ayo makadire ayasiga zahabu, kandi ayacurira impeta muri zahabu zo gusesekamo iyo mitambiko. Iyo mitambiko na yo ayisiga zahabu.+ 35  Aboha rido,+ ayiboha mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze. Umuhanga wo gufuma ayifumaho+ abakerubi.+ 36  Besaleli ayibariza inkingi enye mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya, azisiga zahabu. Azicurira utwuma duhese, aducura muri zahabu, kandi azicurira ibisate bine by’ifeza biciyemo imyobo. 37  Hanyuma aboha rido yo gukinga mu muryango w’ihema, ayiboha mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze,+ bikorwa n’umuhanga wo kuboha. 38  Iyo rido ayibariza inkingi eshanu n’utwuma duhese twazo. Asiga zahabu ku mitwe y’izo nkingi no ku bifunga* byazo. Ibisate bitanu biciyemo imyobo yo kuzishingamo byo byari bicuzwe mu muringa.

Ibisobanuro ahagana hasi

Iri bara hari n’abaryita “move.”
Birashoboka ko uvugwa aha ari Besaleli.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 28.” Umukono umwe wanganaga na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ine.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 30.”
Ni ubwoko bw’inyamaswa ziba mu mazi zifite ubwoya bworohereye.
Cyangwa “ibizingiti.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe n’igice.”
Twari utubaho tubiri bacomekaga mu myobo y’ibisate by’ifeza.
Twari utwuma bakoreshaga bafatanya ibintu.