Kubara 7:1-89
-
Amaturo yatanzwe igihe cyo gutaha ihema ryo guhuriramo n’Imana (1-89)
7 Nuko Mose arangije gushinga ihema,+ uwo munsi arisukaho amavuta+ kandi araryeza hamwe n’ibikoresho byaryo byose, yeza n’igicaniro n’ibikoresho byacyo byose.+ Igihe yabisukagaho amavuta kandi akabyeza,+
2 abatware bo muri Isirayeli,+ bari bahagarariye imiryango ya ba sekuruza, bazanye amaturo. Abo ni bo batware b’imiryango y’Abisirayeli bari bahagarariye ababaruwe.
3 Batura Yehova amagare atandatu atwikiriye, hamwe n’ibimasa 12: Abatware babiri bakazana igare rimwe, naho buri mutware akazana ikimasa kimwe. Babizana imbere y’ihema.
4 Yehova abwira Mose ati:
5 “Emera ibyo batanze, kuko bizajya bikoreshwa mu mirimo yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, kandi ubihe Abalewi ukurikije umurimo buri wese akora.”
6 Nuko Mose yakira ayo magare n’ibimasa abiha Abalewi.
7 Aha Abagerushoni amagare abiri n’ibimasa bine akurikije umurimo bakora.+
8 Abamerari abaha amagare ane n’ibimasa umunani akurikije umurimo bakora bayobowe na Itamari umuhungu w’umutambyi Aroni.+
9 Icyakora Abakohati bo nta cyo yabahaye kuko bari bashinzwe umurimo w’ahera.+ Ibintu byera batwaraga, babitwaraga ku ntugu.+
10 Abatware bazana amaturo yabo ku munsi wo gutaha igicaniro,*+ ari wo munsi cyasutsweho amavuta. Igihe bayazanaga imbere y’igicaniro,
11 Yehova yabwiye Mose ati: “Buri mutware azazane amaturo yo gutaha igicaniro ku munsi we n’undi ku munsi we.”
12 Nahashoni+ umuhungu wa Aminadabu wo mu muryango wa Yuda, ni we wazanye amaturo ye ku munsi wa mbere.
13 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482,* isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798* ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,*+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+
14 igikombe cya zahabu gipima garama 114* cyuzuye umubavu,
15 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+
16 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+
17 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.*+ Ayo ni yo maturo Nahashoni umuhungu wa Aminadabu yatanze.+
18 Ku munsi wa kabiri, Netaneli+ umuhungu wa Suwari, umutware w’umuryango wa Isakari azana ituro rye.
19 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798 ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+
20 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu,
21 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+
22 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+
23 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Netaneli umuhungu wa Suwari yatanze.
24 Ku munsi wa gatatu haje Eliyabu+ umuhungu wa Heloni umutware w’umuryango wa Zabuloni.
25 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798 ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+
26 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu,
27 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+
28 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+
29 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Eliyabu+ umuhungu wa Heloni yatanze.
30 Ku munsi wa kane haje Elisuri+ umuhungu wa Shedewuri, umutware w’umuryango wa Rubeni.
31 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798 ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+
32 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu,
33 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+
34 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+
35 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Elisuri+ umuhungu wa Shedewuri yatanze.
36 Ku munsi wa gatanu haje Shelumiyeli umuhungu wa Surishadayi+ umutware w’umuryango wa Simeyoni.
37 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798, ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta yo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+
38 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu,
39 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+
40 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+
41 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Shelumiyeli+ umuhungu wa Surishadayi yatanze.
42 Ku munsi wa gatandatu haje Eliyasafu+ umuhungu wa Deweli umutware w’umuryango wa Gadi.
43 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798 ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+
44 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu,
45 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+
46 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+
47 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Eliyasafu+ umuhungu wa Deweli yatanze.
48 Ku munsi wa karindwi haje Elishama+ umuhungu wa Amihudi umutware w’umuryango wa Efurayimu.
49 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798 ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+
50 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu,
51 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+
52 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+
53 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Elishama+ umuhungu wa Amihudi yatanze.
54 Ku munsi wa munani haje Gamaliyeli+ umuhungu wa Pedasuri umutware w’umuryango wa Manase.
55 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798, ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+
56 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu,
57 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+
58 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+
59 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Gamaliyeli+ umuhungu wa Pedasuri yatanze.
60 Ku munsi wa cyenda haje Abidani+ umuhungu wa Gideyoni umutware+ w’umuryango wa Benyamini.
61 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798, ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+
62 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu,
63 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+
64 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+
65 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Abidani+ umuhungu wa Gideyoni yatanze.
66 Ku munsi wa 10 haje Ahiyezeri+ umuhungu wa Amishadayi umutware w’umuryango wa Dani.
67 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798, ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+
68 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu,
69 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+
70 umwana w’ihene wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+
71 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Ahiyezeri+ umuhungu wa Amishadayi yatanze.
72 Ku munsi wa 11 haje Pagiyeli+ umuhungu wa Okirani umutware w’umuryango wa Asheri.
73 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798, ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+
74 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu,
75 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+
76 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+
77 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Pagiyeli+ umuhungu wa Okirani yatanze.
78 Ku munsi wa 12 haje Ahira+ umuhungu wa Enani umutware w’umuryango wa Nafutali.
79 Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima ikiro kimwe na garama 482, isorori icuzwe mu ifeza ipima garama 798, ipimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke,+
80 igikombe cya zahabu gipima garama 114 cyuzuye umubavu,
81 ikimasa kimwe kikiri gito, isekurume y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+
82 umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+
83 ibimasa bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ngo bibe igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Ahira+ umuhungu wa Enani yatanze.
84 Aya ni yo maturo yatanzwe n’abatware b’Abisirayeli ku munsi wo gutaha igicaniro,+ ari wo munsi cyasutsweho amavuta: Ni amasahani 12 acuzwe mu ifeza, amasorori 12 acuzwe mu ifeza n’ibikombe 12 bya zahabu.+
85 Buri sahani icuzwe mu ifeza yapimaga ikiro kimwe na garama 482, buri sorori igapima garama 798. Ifeza yose ibyo bikoresho byacuzwemo yapimaga ibiro 27 na garama 360* yapimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera.+
86 Hatanzwe n’ibikombe 12 bya zahabu byuzuye imibavu, buri gikombe gipima garama 114 kandi zapimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera. Zahabu ibyo bikombe byose byacuzwemo yapimaga ikiro kimwe na garama 368.*
87 Amatungo yose yo gutamba ngo abe igitambo gitwikwa n’umuriro yari ibimasa 12, amasekurume y’intama 12, n’amasekurume y’intama 12 atarengeje umwaka n’amaturo y’ibinyampeke ajyana na byo, hakaba n’abana b’ihene 12 bo gutamba ngo babe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha.
88 Amatungo yose yo gutamba ngo abe igitambo gisangirwa yari ibimasa 24, amasekurume y’intama 60, amasekurume y’ihene 60 n’amasekurume y’intama 60 atarengeje umwaka. Ibyo ni byo bitambo byatanzwe mu gihe cyo gutaha igicaniro,+ igihe cyari kimaze gusukwaho amavuta.+
89 Uko Mose yinjiraga mu ihema ryo guhuriramo n’Imana+ kugira ngo avugane na yo, yumvaga ijwi rimuvugisha riturutse hejuru y’umupfundikizo wari utwikiriye+ isanduku irimo Amategeko,* hagati y’abakerubi babiri.+ Aho ni ho Imana yamuvugishirizaga.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “kwegurira Imana igicaniro.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 130.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 70.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli y’ahera.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 10.”
^ Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 2.400.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 120.”
^ Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”