Kubara 23:1-30

  • Ijambo rya 1 rya Balamu (1-12)

  • Ijambo rya 2 rya Balamu (13-30)

23  Nuko Balamu abwira Balaki ati: “Nyubakira hano ibicaniro birindwi,+ untegurire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi.”  Balaki ahita abigenza uko Balamu abimubwiye. Hanyuma Balaki na Balamu batambira kuri buri gicaniro* ikimasa kimwe n’isekurume y’intama imwe.+  Balamu abwira Balaki ati: “Ba ugumye hano iruhande rw’igitambo cyawe gitwikwa n’umuriro, maze ureke mbe ngiye. Wenda Yehova ari bumbonekere. Icyo ari bumbwire ni cyo ndi bukubwire.” Nuko arazamuka ajya hejuru y’umusozi.*  Nuko Imana ibonekera Balamu,+ arayibwira ati: “Nubatse ibicaniro birindwi, buri gicaniro ngitambiraho ikimasa n’isekurume y’intama.”  Yehova abwira Balamu+ ibyo agomba kuvuga, arangije aramubwira ati: “Sanga Balaki ubimubwire.”  Hanyuma Balamu asubira aho Balaki ari, asanga ahagararanye n’abayobozi bose b’i Mowabu iruhande rw’igitambo cye gitwikwa n’umuriro.  Nuko aravuga ati:+ “Balaki umwami w’i Mowabu yankuye muri Aramu,+Mu misozi y’iburasirazuba, arambwiraAti: ‘ngwino usabire Yakobo ibyago,Ngwino usabire ibyago Isirayeli.’+   Nahera he nsabira ibyago aba bantu kandi Imana idashaka ko bibageraho? Nabasha nte gucira urubanza abo Yehova ataruciriye?+   Ndabareba mpagaze hejuru y’ibitare,Ndabitegereza mpagaze hejuru y’imisozi. Ni abantu bituriye ukwabo,+Babona ko batandukanye n’abo mu bindi bihugu.+ 10  Ni nde ushobora kubara abantu benshi ba Yakobo bangana n’umukungugu wo hasi?+ Ni nde wabasha kubara na kimwe cya kane cy’Abisirayeli? Reka nipfire nk’uko abakiranutsi bapfa. Iherezo ryanjye rizabe nk’iryabo.” 11  Balaki abyumvise abwira Balamu ati: “Unkoze ibiki? Nakuzanye ngo usabire abanzi banjye ibyago none ubasabiye imigisha myinshi?”+ 12  Aramusubiza ati: “None se ibyo Yehova yambwiye si byo ngomba kuvuga?”+ 13  Nuko Balaki aramubwira ati: “Ngwino tujyane ahandi hantu, aho ushobora kubitegereza. Uri bubone gusa bake muri bo, nturi bubabone bose. Nituhagera, rwose umfashe ubasabire ibyago.”+ 14  Amujyana i Sofimu hejuru y’umusozi witwa Pisiga.+ Ahubaka ibicaniro birindwi, buri gicaniro agitambiraho ikimasa n’isekurume y’intama.+ 15  Hanyuma abwira Balaki ati: “Guma aha iruhande rw’igitambo cyawe gitwikwa n’umuriro, ureke njye hariya kuvugana n’Imana.” 16  Nyuma yaho Yehova avugana na Balamu, amubwira ibyo agomba kuvuga arangije aramubwira ati:+ “Subira aho Balaki ari, kandi uko abe ari ko umubwira.” 17  Asubira aho Balaki ari asanga ahagaze iruhande rw’igitambo cye gitwikwa n’umuriro, ari kumwe n’abayobozi b’i Mowabu. Nuko Balaki aramubaza ati: “Yehova yakubwiye iki?” 18  Balamu ahita avuga ati:+ “Balaki we, haguruka wumve. Tega amatwi muhungu wa Sipori we. 19  Imana si umuntu ngo ibeshye,+Kandi si n’umwana w’umuntu ngo yisubireho.+ Ese ibyo yavuze ntizabikora? Ese ibyo yavuze ntizabisohoza?+ 20  Dore nazanywe no gutanga umugisha,Kandi Imana yawutanze,+ nta cyo nabihinduraho.+ 21  Imana ntizemera ko hagira ukoresha imbaraga ndengakamere* ateza ibibi Yakobo. Ntizemera ko Isirayeli agerwaho n’ibyago. Yehova Imana ye ari kumwe na we,+Kandi muri Isirayeli humvikanye amajwi aranguruye asingiza umwami. 22  Imana ni yo yabakuye muri Egiputa.+ Ikoresha imbaraga zayo ikabarwanirira nk’uko ikimasa cy’ishyamba gikoresha amahembe yacyo.+ 23  Kuko nta washobora gukoresha imbaraga ndengakamere ngo ateze Yakobo ibibi,+Cyangwa ngo araguze agamije kugirira Isirayeli nabi.+ Muri iki gihe abantu bashobora kuvuga ibya Yakobo na Isirayeli bati: ‘dore ibintu bikomeye Imana yakoze!’ 24  Aba bantu bazahaguruka nk’intare,Kandi bahagarare bemye nk’intare.+ Bazamera nk’intare idashobora kuryama itararya umuhigo,Cyangwa itaranywa amaraso y’abishwe.” 25  Balaki abyumvise abwira Balamu ati: “Niba udashobora kubasabira ibyago, ntiwagombye no kubasabira umugisha.” 26  Balamu asubiza Balaki ati: “Sinakubwiye nti: ‘ibyo Yehova azambwira byose ni byo nzakora’?”+ 27  Nuko Balaki abwira Balamu ati: “Ndakwinginze, ngwino nkujyane ahandi hantu. Wenda nuhagera Imana y’ukuri irabona ko bikwiriye maze rwose umfashe ubasabire ibyago.”+ 28  Balaki ajyana Balamu hejuru y’umusozi wa Pewori, ahitegeye Yeshimoni.*+ 29  Balamu abwira Balaki ati: “Nyubakira hano ibicaniro birindwi, untegurire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi.”+ 30  Balaki abigenza uko Balamu abimubwiye, atambira kuri buri gicaniro ikimasa n’isekurume y’intama.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Wari umusozi utariho ibimera.
Cyangwa “ubumaji.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ubutayu.”