Intangiriro 35:1-29

  • Yakobo ajugunya ibigirwamana (1-4)

  • Yakobo agaruka i Beteli (5-15)

  • Benyamini avuka. Rasheli apfa (16-20)

  • Abahungu 12 ba Isirayeli (21-26)

  • Isaka apfa (27-29)

35  Hanyuma Imana ibwira Yakobo iti: “Haguruka ujye i Beteli+ utureyo, kandi wubakireyo igicaniro Imana y’ukuri yakubonekeye igihe wahungaga mukuru wawe Esawu.”+  Nuko Yakobo abwira abo mu rugo rwe n’abari kumwe na we bose ati: “Mwikureho ibigirwamana*+ mufite kandi mwiyeze, mwambare n’indi myenda.  Hanyuma muze tuzamuke tujye i Beteli. Nitugerayo nzubakira igicaniro Imana y’ukuri yanyumvise igihe nari mfite ibibazo kandi igakomeza kumfasha aho najyaga hose.”+  Nuko baha Yakobo ibigirwamana byose bari bafite, bamuha n’amaherena bari bambaye ku matwi, maze Yakobo abihisha* munsi y’igiti kinini kiri hafi y’i Shekemu.  Igihe bagendaga Imana yatumye abo mu mijyi yari ibakikije babatinya. Ibyo byatumye badakurikira abahungu ba Yakobo ngo babagirire nabi.  Amaherezo, Yakobo n’abantu bari kumwe na we bose bagera i Luzi,+ ari ho hitwa Beteli mu gihugu cy’i Kanani.  Nuko yubakayo igicaniro, kandi aho hantu ahita Eli-beteli,* kuko ari ho Imana yari yaramwiyerekeye igihe yahungaga mukuru we.+  Nyuma yaho Debora+ witaga* kuri Rebeka arapfa, maze bamuhamba i Beteli munsi y’igiti kinini. Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Aloni-bakuti.*  Imana yongera kubonekera Yakobo igihe yavaga i Padani-aramu imuha umugisha. 10  Imana iramubwira iti: “Witwa Yakobo,+ ariko guhera ubu ntuzongera kwitwa Yakobo, ahubwo uzitwa Isirayeli.” Nuko itangira kumwita Isirayeli.+ 11  Imana yongera kumubwira iti: “Ndi Imana Ishoborabyose.+ Uzabyare ugire abana benshi. Uzakomokwaho n’abantu bo mu bihugu byinshi n’abantu benshi,+ kandi abami bazagukomokaho.+ 12  Nzaguha igihugu nahaye Aburahamu na Isaka, kandi abazagukomokaho na bo nzabaha icyo gihugu.”+ 13  Hanyuma Imana imusiga aho hantu bari bavuganiye. 14  Nuko Yakobo ashinga ibuye ry’urwibutso aho hantu Imana yavuganiye na we, arisukaho divayi,* arisukaho n’amavuta.+ 15  Kandi aho hantu Imana yari yavuganiye na Yakobo akomeza kuhita Beteli.+ 16  Hanyuma bava i Beteli. Igihe bari bagishigaje urugendo rurerure ngo bagere muri Efurata, Rasheli atangira kubabara cyane kubera ibise kandi kubyara biramugora. 17  Ariko bikomeje kumugora, umubyaza aramubwira ati: “Humura, uyu muhungu na we uramubyara.”+ 18  Igihe umwuka wamushiragamo (kuko yari ari gupfa), yise uwo mwana Beni-oni,* ariko Yakobo amwita Benyamini.*+ 19  Nuko Rasheli arapfa, bamuhamba ku nzira igana Efurata, ari ho Betelehemu.+ 20  Yakobo ashinga ibuye ry’urwibutso ku mva ye. Iryo buye ni ryo riri ku mva ya Rasheli kugeza ubu.* 21  Hanyuma Isirayeli aragenda ashinga ihema rye hirya y’umunara wa Ederi. 22  Igihe kimwe, ubwo Isirayeli yari atuye muri icyo gihugu, Rubeni yagiranye imibonano mpuzabitsina n’undi mugore* wa papa we witwaga Biluha, maze Isirayeli arabimenya.+ Abahungu ba Yakobo bari 12. 23  Abahungu yabyaranye na Leya, ni Rubeni+ wari imfura ye, Simeyoni, Lewi, Yuda, Isakari na Zabuloni. 24  Abahungu yabyaranye na Rasheli ni Yozefu na Benyamini. 25  Abahungu yabyaranye n’umuja wa Rasheli witwaga Biluha ni Dani na Nafutali. 26  Abahungu yabyaranye n’umuja wa Leya witwaga Zilupa, ni Gadi na Asheri. Abo ni bo bahungu Yakobo yabyariye i Padani-aramu. 27  Amaherezo Yakobo agera kwa papa we Isaka i Mamure,+ mu karere ka Kiriyati-aruba, ari ho hitwa Heburoni, ari na ho Aburahamu na Isaka bari barimukiye.+ 28  Isaka yabayeho imyaka 180.+ 29  Hanyuma Isaka ashiramo umwuka arapfa, bamushyingura nk’uko bashyinguye ba sekuruza. Yabayeho imyaka myinshi kandi abayeho neza. Nuko arapfa, abahungu be, Esawu na Yakobo baramushyingura.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “imana z’amahanga.”
Cyangwa “abitaba mu butaka.”
Bisobanura ngo: “Imana y’i Beteli.”
Cyangwa “umurezi wa Rebeka.”
Bisobanura ngo: “Igiti kinini cyo kuririraho.”
Cyangwa “ituro ry’ibyokunywa.”
Bisobanura ngo: “Umwana w’ukuboko kw’iburyo.” Ni ukuvuga, umwana nkunda cyane.
Bisobanura ngo: “Umwana w’agahinda kanjye.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Cyangwa “inshoreke.”