Intangiriro 32:1-32
32 Yakobo akomeza urugendo maze ahura n’abamarayika b’Imana.
2 Yakobo ababonye aravuga ati: “Aha hantu ni inkambi y’ingabo z’Imana.” Nuko ahita Mahanayimu.*
3 Hanyuma Yakobo yohereza abantu ngo babe ari bo babanza kugera kuri mukuru we Esawu mu gihugu cya Seyiri,+ ari cyo Edomu.+
4 Nuko arabategeka ati: “Mubwire databuja Esawu muti: ‘umugaragu wawe Yakobo aravuze ati: “nabanye na Labani igihe kirekire.+
5 Naje kugira ibimasa, indogobe, intama, abagaragu n’abaja.+ None rero nyakubahwa ngutumyeho abantu ngo mbikumenyeshe, maze unyishimire.”’”
6 Nyuma yaho ba bantu Yakobo yari yatumye bagaruka aho yari ari baramubwira bati: “Twageze kwa mukuru wawe Esawu, kandi na we ari mu nzira aza ngo muhure. Ari kumwe n’abantu 400.”+
7 Yakobo agira ubwoba bwinshi cyane kandi arahangayika.+ Afata abantu bari kumwe na we abagabanyamo amatsinda abiri, afata n’ihene, intama, inka n’ingamiya na byo abigabanyamo amatsinda abiri.
8 Aravuga ati: “Esawu aramutse ateye itsinda rimwe, irindi ryarokoka.”
9 Hanyuma Yakobo arasenga ati: “Yehova, Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya papa Isaka, ni wowe wambwiye uti: ‘subira mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu kandi nzakomeza kugufasha.’+
10 Wangaragarije urukundo rudahemuka kandi umpa ibyo wansezeranyije nubwo ntari mbikwiriye.+ Nambutse Yorodani mfite inkoni gusa, none mfite abantu benshi n’amatungo menshi, ku buryo twakoze amatsinda abiri.+
11 Ndakwinginze nkiza+ mukuru wanjye Esawu kuko ntinya cyane ko yaza akantera,+ njye n’abagore banjye n’abana banjye.
12 Ni wowe wavuze uti: ‘nzakugirira neza rwose kandi nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane, bangane n’umusenyi utabarika wo ku nkombe y’inyanja.’”+
13 Nuko arara aho iryo joro. Afata ku byo yari afite maze yoherereza impano mukuru we Esawu.+
14 Amwoherereza ihene z’ingore* 200 n’ihene z’amasekurume* 20, intama z’ingore 200 n’intama z’amasekurume 20,
15 ingamiya zonsa 30, inka 40 n’ibimasa 10, indogobe z’ingore 20 n’indogobe z’ingabo 10.+
16 Nuko ayo matungo ayaha abagaragu be, agenda asiga intera hagati y’umukumbi n’undi, arababwira ati: “Mubanze mwambuke, kandi mugende musiga intera hagati y’umukumbi n’undi.”
17 Nanone abwira umugaragu wa mbere ati: “Nuhura na mukuru wanjye Esawu akakubaza ati: ‘shobuja ni nde, urava he ukajya he kandi aya matungo ni aya nde?’
18 Umusubize uti: ‘ni ay’umugaragu wawe Yakobo. Ni impano akoherereje nyakubahwa,+ kandi na we ari inyuma araje.’”
19 Nanone ategeka uwa kabiri, uwa gatatu n’abandi bose bari bayoboye umukumbi ati: “Ibyo ni byo namwe muri bubwire Esawu nimuhura na we.
20 Kandi mumubwire muti: ‘umugaragu wawe Yakobo ari inyuma araje.’” Kuko yibwiraga ati: “Nindamuka muhaye impano akaba ari zo abanza kubona,+ nshobora kumugeraho atakindakariye, wenda akanyakira neza.”
21 Nuko abagaragu be bafite izo mpano, aba ari bo babanza kwambuka. Ariko iryo joro Yakobo we, arara aho bari bashinze amahema.
22 Muri iryo joro, Yakobo arabyuka afata abagore be babiri,+ abaja be babiri,+ n’abahungu be 11, yambuka umugezi wa Yaboki.+
23 Nuko abambutsa uwo mugezi, yambutsa n’ibyo yari afite byose.
24 Hanyuma Yakobo asigara aho wenyine. Nuko haza umugabo atangira gukirana* na we kugeza bugiye gucya.+
25 Uwo mugabo abonye ko atamutsinze akora aho itako rya Yakobo ritereye, nuko igihe Yakobo yari agikirana na we itako rye rirakuka.+
26 Uwo mugabo aramubwira ati: “Ndekura ngende kuko bugiye gucya.” Yakobo aramusubiza ati: “Sinkurekura ngo ugende utarampa umugisha.”+
27 Uwo mugabo aramubaza ati: “Witwa nde?” Aramusubiza ati: “Nitwa Yakobo.”
28 Uwo mugabo aramubwira ati: “Kuva ubu ntuzongera kwitwa Yakobo, ahubwo uzitwa Isirayeli*+ kuko wakiranye n’Imana+ n’abantu ugatsinda.”
29 Yakobo na we aramubaza ati: “Ndakwinginze mbwira izina ryawe.” Ariko aramubwira ati: “Kuki umbajije izina ryanjye?”+ Nuko amuha umugisha bakiri aho.
30 Yakobo yita aho hantu Peniyeli,*+ kuko yavuze ati: “Narebanye n’Imana amaso ku yandi kandi nkomeza kubaho.”+
31 Izuba ryarashe akimara kurenga i Penuweli.* Ariko yagendaga acumbagira kubera itako rye ryari ryakutse.+
32 Ni yo mpamvu kugeza n’ubu* Abisirayeli batarya umutsi wo ku itako, kubera ko wa mugabo yakoze ku mutsi w’aho itako rya Yakobo riteranyirije.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bisobanura ngo: “Impande ebyiri.”
^ Ni ihene z’ingore.
^ Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.
^ Gukirana ni igihe abantu babiri baba bafatanye bari gukina, umwe ashaka kugusha undi.
^ Bisobanura ngo: “Umuntu ukirana n’Imana,” cyangwa “Imana ikirana.”
^ Bisobanura ngo: “Mu maso h’Imana.”
^ Cyangwa “Peniyeli.”
^ Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.