Indirimbo ya Salomo 8:1-14
-
Umukobwa (1-4)
-
“Iyaba wari nka musaza wanjye” (1)
-
-
Basaza b’umukobwa (5a)
-
‘Uriya ni nde uzamuka yegamiye umukunzi we?’
-
-
Umukobwa (5b-7)
-
“Urukundo rukomeye nk’urupfu” (6)
-
-
Basaza b’umukobwa (8, 9)
-
“Niba ameze nk’urukuta, . . . niba ameze nk’umuryango, . . .” (9)
-
-
Umukobwa (10-12)
-
“Ndi urukuta” (10)
-
-
Umushumba (13)
-
‘Reka numve ijwi ryawe’
-
-
Umukobwa (14)
-
“Ngwino wihuta nk’ingeragere”
-
8 “Iyaba wari nka musaza wanjyeTwonse ibere rimwe!
Ndamutse ngusanze hanze nagusoma,+Kandi nta muntu n’umwe wabingayira.
2 Nakujyana,Nkakugeza mu nzu ya mama+Wanyigishaga.
Naguha divayi iryoshyeN’umutobe mwiza w’amakomamanga.
3 Ukuboko kwawe kw’ibumoso kwanseguraN’ukuboko kwawe kw’iburyo kukamfumbata.+
4 Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, ndabarahije:
Muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye.”+
5 “Uriya ni nde uzamuka aturuka mu butayuYegamiye umukunzi we?”
“Nagukanguye uri munsi y’igiti cya pome.
Aho ni ho mama wawe yagiriye ku gise igihe yari agutwite.
Aho ni ho uwakubyaye yagiriye ku gise.
6 Nshyira ku mutima wawe mbe nka kashe,Mbe nka kashe ku kuboko kwawe,Kuko urukundo rukomeye nk’urupfu.+
Urukundo ni nk’Imva,* ntirwemera kugira ikindi rubangikanywa na cyo.
Urukundo rugurumana nk’umuriro, umuriro waka cyane wa Yah.*+
7 Amazi menshi ntashobora kuzimya urukundo+N’inzuzi ntizishobora kurutembana.+
Umuntu aramutse atanze ibintu byose bihenze byo mu nzu ye kugira ngo agure urukundo,Abantu bamuseka cyane.”
8 “Dufite mushiki wacu muto+Kandi ntaramera amabere.
None se tuzamukorera ikiIgihe bazaba baje kumusaba?”
9 “Niba ameze nk’urukuta,Tuzamwubakaho uruzitiro rw’ifeza.
Ariko niba ameze nk’umuryango,Tuzamukingisha urubaho rw’isederi.”
10 “Ndi urukuta,N’amabere yanjye ameze nk’iminara.
Ni yo mpamvu mu maso y’umukunzi wanjye,Nabaye nk’ubonye amahoro.
11 Salomo yari afite uruzabibu+ i Bayali-hamoni.
Urwo ruzabibu yaruhaye abarwitaho,Maze imbuto zakwera, buri wese agatanga ibiceri by’ifeza 1.000.
12 “Mfite uruzabibu rwanjye bwite, kandi ndwigengaho.
Salomo we, ibiceri by’ifeza 1.000 ni ibyawe,Naho ibindi 200 ni iby’abarinda imbuto.”
13 “Wowe uba mu busitani,+Bagenzi banjye* bateze amatwi ijwi ryawe.
Nanjye reka ndyumve.”+
14 “Mukunzi wanjye banguka.
Ngwino wihuta nk’ingeragere,+Cyangwa impara ikiri nto,Mu misozi iriho ibimera bihumura.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Bagenzi bawe.”